spot_img

RWANDA: Imvura idasanzwe yahitanye abarenga 110 mu ijoro rimwe. DORE AMAFOTO

- Advertisement -

Ni imvura nyinshi cyane yaguye mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, kugeza ubu byamenyekanye ko abantu 95 bamaze guhitanwa n’ibiza byaturutse kuriyi mvura, nkuko guverineri w’iyi ntara Habitegeko Francois yabibwiye BBC. Si aba gusa kandi bimaze no kumenyekana muntara y’amajyaruguru abantu 14 nabo bahitanywe niyi mvura, ubwo bose hamwe bakaba bamaze kuba 69.

Guverineri Habitegeko ati: “twahuye n’ibibazo bikomeye cyane” yakomeje avuga ko kugeza ubu babonye imibare y’agateganyo yerekana ko abantu 95 bamaze gupfa biturutse ku nzu n’inkangu byagwiriye abaturage. Abantu benshi baguye mu karere ka Ngororero ariko utundi nka Rubavu, Karongi, na Rutsiro natwo twagezweho bikomeye cyane, ndetse naho hakaba hari abapfuye.

- Advertisement -

Hashize igihe gito ikigo cy’iteganyagihe mu Rwanda (Rwanda Meteo) gitangaje ko muri uku kwezi kwa gatanu hazagwamo imvura nyinshi cyane, byanatumye minisiteri y’imicungire y’ibiza isaba abaturage bose kwitwararika muribi bihe by’imvura. Uretse mu burengerazuba kandi iyi mvura yanaguye no mubindi bice by’igihugu ndetse yangiza byinshi nubwo hataratangazwa imibare y’ibyangiritse.

Imihanda myinshi yo mu burengerazuba ubu ntiri nyabagendwa nkuko byanatangajwe na Guverineri ariko bikaza gusubirwamo na Polisi y’u Rwanda, twavuga nk’imihanda ya Kivu Belt uhuza Rubavu, Karongi na Rusizi, umuhanda Muhanga-Musanze ndetse Musanze-Rubavu. Kuba itari nyabagendwa nkuko bisanzwe, byaturutse ku kuba iyi mihanda yaguyemo inkangu zigafunga ibice bimwe na bimwe byiyi mihanda.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles