Iri rushanwa ngarukamwaka ribera muri Montenegro buri gihe riba rishaka kubona umunebwe urusha abandi, ubu riri kuba kunshuro ya 13 ribera mu gace kitwa Niksic muricyo gihugu, muriri rushanwa abaryitabiriye byibuze basabwa kuryama iminsi irindwi ndetse abaryitabiriye bemererwa kubyuka akanya gato bagakora utuntu tumwe na tumwe buri nyuma y’amasaha umunani, aha niho bajya mu bwiherero.
Muriri rushanwa buri wese aragaburirwa ku buntu ndetse buri wese akemererwa gusoma ibitabo ndetse no kwandika ubutumwa kuri telephone, icyakora ntawemererwa kureba amashusho cyangwa guhamagara ntibyemewe ndetse nta nzoga ndetse n’itabi byemewe hano. Iri rushanwa rizaba byibuze mu gihe cy’icyumweru ariko byitezweko bamwe mu baryitabiriye bashobora no kurenza iyo minsi baryamye ndetse ntacyo bizaba bitwaye.
Uzatsinda irushanwa azahembwa amayero 300 angana n’amafaranga yu Rwanda asaga ibihumbi 350.
Amashusho ya bamwe mu bitabiriye yagaragaye ku mbuga za internet zinyuranye baryamye ahantu hanze hameze nko mu gashyamba, kuburyo uretse no kuba ari irushanwa ry’ubunebwe rinabera ahantu hameze neza hari akayaga kuburyo byorohereza abahari kuryama koko.
Ese wowe niba koko usanzwe wiyiziho ubunebwe bukaze iri rushanwa urumva waritsinda kuburyo ubutaha nawe waziyandikisha ukitabira?