Mu cyumweru gishize nibwo hasohotse amashusho agaragaza umuririmbyi rurangiranwa Jose Chameleone w’umunya Uganda yambaye ya myenda iranga abasoje ikiciro runaka muri kaminuza, icyo gihe bivugwa ko wari umunsi wo guhabwa impamyabumenyi ku masomo yari arangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y’imibanire mpuzamahanga mu bya politiki.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere Chameleone yiyamye abantu bose bashaka kumuvanga mu rugamba rw’abantu birirwa barata za diplome batunze ndetse n’amashuri bize. Chameleone ati:
“mumfashe. mumfashe rwose, abantu barashaka kunjugunya mu bintu ntazi ibyaribyo. Njye nasubiye ku ishuri kwiga kubera impamvu zange bwite. Niba harabasubiyeyo cyangwa ntibajyeyo cyangwa se bakaba bari gupanga kujyayo ibyo ni ibibazo byabo. Mumfashe ntimunzane muriyo ntambara yo kwirata za diplome cyane abaririmbyi bagenzi bange njya numva, ndabasabye sinshaka kwivanga muriyo ntambara kuko sinayishobora”
Chameleone atangaje aya magambo nyuma yuko bagenzi be b’abaririmbyi barimo Bebe Cool na Bobi Wine bateranye amagambo menshi cyane umwe ashinja undi kuba atarize amashuri menshi, ni intambara yashijwe na Bebe Cool, ariko yaje gukomera kugeza naho nko kuruhande rwa Bebe Cool byageze aho akanavuga amanota yabonaga mu mashuri yisumbuye.
Uyu yakomeje kwivuga imyato mu mashuri yize kugeza nubwo yatangaje ko yagiye kwiga muri Kenya ndetse na nyuma akaza kugaruka kwiga muri kaminuza ya Makerere muri Uganda, sibyo gusa yarakomeje yigamba ko hari n’abayobozi bakuru mu gihugu bagiye bigana nawe barimo n’abadepite, rero umuntu utarize adakwiye kwigereranya nawe.
Jose Chameleone muri 2020 bivugwa ko yiyamamarije kuyobora umujyi wa Kamala ariko ntibimuhire, gusa abantu bakavuga ko byose byatewe no kubura amashuri ahagije bigatuma atemererwa kujya mu cyiciro cya nyuma cy’abagombaga gutorwa. Gusa ntibizwi neza niba ariyo mpamvu yatumye asubira kwiga igitaraganya.
Ikibazo cy’amashuri macye kuba star yaba mu muziki cyangwa muzindi mpano kivugwa kenshi, gusa uwibukwa cyane ni uwitwa George Weah ubu uyobora Liberia, uyu yabaye icyamamare cyane mu mupira w’amaguru kugeza naho atwaye Ballon d’or kandi ari umunyafurika. Uyu bwa mbere yiyamamarije kuyobora Liberia, ariko ikibazo cy’amashuri kiramukomerana. Uyu yahise afata umwanzuro wo kujya kwiga ndetse biramuhira aza kubona diplome zose yasabwaga ndetse arenzaho ari nabwo yagarukaga agahita atorwa.