Sobanukirwa byinshi ku ikoranabuhanga rishya rigiye kubyaza imvura umuriro w’amashanyarazi.

Dusanzwe tuzi ko izuba ari kimwe mu biduha umuriro w’amashanyarazi, uyu nabwo tuwubona twifashishije ibyuma bigezweho bikurura ubushyuhe bw’izuba bikaruhinduramo amashanyarazi dukoresha mu rugo ibi byuma benshi tubizi nka Solar Panel/Paneaux Soleil.

Kuri ubu rero ubuhanga bwaje bugiye kuzajya bwifashisha ibi byuma n’ubundi bibashe no kubyaza ibijojoba/ibitonyanga by’imvura amasharazi, uretse ibi kandi urume rwa mu gitondo narwo ntiruzasigara kuko narwo ruzajya rubyazwa amashanyarazi. Ibi rero bishatse kuvuga ko iri koranabuhanga rizafasha umwana w’umuntu kubona amashanyarazi yaba mu gihe cy’imvura ndetse n’icy’izuba byose bikozwe n’igikoresho kimwe gusa.

Iri koranabuhanga rero rizafasha ibice bimwe na bimwe by’isi bikunda kugwamo imvura kenshi, aha hazifashishwa akuma kazabasha guhindura urugendo rw’ibitonyanga by’imvura bizajya bigwa kurizi solar panel gahite karuhinduramo amashanyarazi. Icyakora abahanga bemeza ko aka kuma bizagorana kugakora ndetse gashobora kuzaba gahenze cyane.

[kwamamaza]

Icyakora abari gukora uyu mushinga bavuga ko mugihe imvura iri kugwa n’izuba rikava nkuko bijya bigenda rimwe na rimwe, hazajya hifashishwa uburyo bumwe bwo gufata amashanyarazi. Ubusanzwe ingufu ziturutse ku miterere y’ikirere, wasangaga burigihe ziboneka aruko izuba ryavuye cyane, ibi rero bikavuga ko ibihugu bidakunda kugira izuba ryinshi, bivuze rero ko iri koranabuhanga nirimara kuza hari ibice byinshi by’isi bizahita byoroherwa no kubona amashanyarazi.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*