Sobanukirwa byinshi ku mabati agezweho ashobora no gukurura imirasire y’izuba akayikuramo amashanyarazi.

Uko ikoranabuhanga rigenda ritera niko abahanga mu ikoranabuhanga bagenda bakora ibikoresho bikora ibintu byinshi icyarimwe.

Kuri kompanyi y’abanyamerika yitwa Tesla imenyereweho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga iratangaza ko yatangiye umushinga wo gukora amabati azajya asakazwa inzu ariko nanone agakora n’akazi gasanzwe gakorwa n’ibikoresho kabuhariwe, mu gukurura imirasire y’izuba ikabyazwa amashanyarazi.

Kuri ubu ibyo dusanzwe tuzi nka pano soreye (paneau soleil/solar panel) zigiye gusimbuzwa bene ayo mabati. Aho uzajya uyagura bikagusaba no guhita ushyiramo ibikoresho byose byabugenewe mu nzu ku buryo utazaba usabwa kuzana umuriro w’amashanyarazi usanzwe.

Umuyobozi w’ikigo cya Tesla bwana Elon Musk yavuze ubwo bwoko bushya bw’amabati agezweho buzaba buhendutse kuko buzaba buri ku giciro kimwe n’icyamabati asanzwe kandi n’umuriro uzaba ukorwa nayo nawo uzajya uba utwara amafaranga n’ubundi angana n’ayagurwana amashanyarazi asanzwe. Biturutse ku mishinga myinshi uyu mugabo aba afite byatumye ibikorwa byo gutangira gukora aya mabati bitinda kubera ko ubwo yatangazaga uyu mushinga muri 2017, bwana Musk yari yavuzeko bazatangira kuyakora mu mwaka ukurikira wa 2018.

Icyakora siko byaje kugenda kuko ku mpamvu nyinshi yatangaje yavuze ko umushinga wadindiye ariko utigeze uhagarara. Indi mpamvu nyamukuru yatangaje niyuko no kurundi ruhande abashakashatsi b’ikigo cye babanje gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo n’igihe bazashyira mu bikorwa umushinga bazazane ibintu birambye kandi bifite ubuziranenge bwuzuye. Yakomeje avuga ko umunsi bazatangira gukora ayo mabati bashakako byibuze azajya aramba imyaka itari munsi ya 30 atarasimbuzwa.

Ubwo Elon Musk yakoranaga inama n’abanyamigabane ba Tesla yagize ati: “turi hafi gusoza umushinga wo gukora igisenge kigezweho. Ntababeshye iri ni ikoranabuhanga rigoranye cyane kugira ibati risanzwe ryo gusakara inzu ariko rikaza rikomatanye n’ibyuma bishinzwe gukurura imirasire y’izuba kugira ngo ibyazwe amashanyarazi, Ndetse nyuma y’ibyo byose bikaza binasa neza mu buryo bubereye ijisho kandi hakaza no kurengaho amabwiriza avuga ko bigomba kuramba imyaka irenga 30. Icyakora nubwo bigoranye tunejejwe cyane no kuzageza iryo koranabuhanga ku batuye isi”.

Yakomeje agira ati: “turi gushaka gufata ibyo byose twavuze kandi tukanabihuza no kumanura igiciro, ku buryo uzaba abifite ku nzu ye azaba yarabiguze bitamuhenze na gato, muri rusange iki nicyo gisenge kizaba gihendutse ugereranyije nibyo kizaba kibasha gukora”. Aya mabati azaba akoze ku buryo adashobora gusaza na rimwe ni ukuvuga ko uyaguze atazongera gukenera kuyasimbuza na rimwe, ku rundi ruhande aza afite ubushobozi bwo gutanga umuriro uturuka ku zuba mu gihe kingana n’imyaka 30, nyuma yiyo myaka bizajya bisaba gusana hongerwemo ibindi bikoresho kugira ngo yongere gutanga umuriro.

Ubwo uyu mushinga watangazwaga ku nshuro ya mbere muri 2016, ubwoko bw’iri bati bwabarirwaga amadolari 21 kuri metero kare gusa, baje gusanga ko byaba bihenze cyane niko guhita biyemeza gukerereza uwo mushinga kugira ngo hakorwe inyigo nshyashya izatuma ibiciro bimanuka. Icyakora iri bati riramutse rigiye ku isoko ryaba rije gukemura byinshi ahanini birebana n’umuriro w’amashanyarazi wamaze kuba ingume mu bice byinshi by’isi.

Imibare yasohowe n’ikigo Bloomberg muri 2016 igaragaza uburyo umuriro w’amashanyarazi utwara amafaranga ku isi yagaragaje ko umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ariwo ushobora kuboneka mu buryo buhendutse kurusha uburyo bwose bukoreshwa mu gukora amashanyarazi. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga gikora ku birebana n’amashanyarazi (international energy agency) bwagaragaje ko mu mwaka wa 2050 imirasire y’izuba izaba inkomoko y’ibanze y’umuriro wose uzaba ukoreshwa ku isi.

Kugeza ubu umuriro ukomoka ku zuba ukoreshwa ku mubumbe w’isi ungana na rimwe ku ijana (1%) by’umuriro wose ibi bikaba bitera impungenge. Ariko nanone andi makuru meza nuko uko bwije nuko bukeye uburyo bwo kubyaza izuba amashanyarazi bugenda buba bwinshi kandi bukaza budahenze ugereranyije n’umusaruro butanga.

Kugeza ubu kandi itandukaniro umuriro ukomoka ku zuba ufite kurusha andi masoko y’umuriro nuko wo udashira kandi ukaba uboneka ku isi hose kuko izuba nta hantu na hamwe ritava. Ibi rero bituma n’ibiciro byawo bijya hasi bizatuma hanabaho ko umuriro ugera kuri benshi kandi uhendutse.

Nkubu uburyo bushya bwashyizwe ahagaragara bwo kubyaza izuba amashanyarazi abashakashatsi bemeje ko bufite ingufu zikubye iza paneau zisanzwe inshuro ziri hagati y’ibihumbi 2000 na 5000. Uburyo busanzwe usanga bufata izuba ryabugezeho gusa mu gihe uburyo bushya ahubwo bukurikirana n’izuba riri kure bukarikurura ikindi nuko usanga ibyo bikoresho bigezweho bihindura icyerekezo bitewe naho izuba rigeze.

[kwamamaza]

Ikigo cy’ubusuwisi kandi cyatanze inkunga ingana na miliyoni 2 z’amadorali zigamije guteza imbere ubu bushakashatsi bushya bwo kubyaza izuba amashanyarazi dore ko bo bizera ko ubu buryo umunsi umwe buzacanira abatuye isi bose kandi bakazacana uyu muriro w’izuba ku buntu.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*