spot_img

Tembera ku kirwa gito cyane ariko gituwe kurusha ahandi hose. Inzu imwe ishobora kubamo abantu 50.

- Advertisement -

Afurika ni umugabane ugira udushya twinshi uyu mugabane uretse kuba utuwe n’abantu benshi barenga miliyari, ariko kandi ni umugabane ufite igice kinini kidatuwe ahubwo kirimo amashyamba menshi ndetse n’ubutayu. Bitewe naha hantu rero hadashobora guturwa ku mugabane wa Africa usanga ahabasha guturwa hari abantu benshi cyane, ariko nako bimeze kuriki cyirwa cyitwa Migingo (Migingo Island) giherereye mu kiyaga cya Victoria hagati ya Kenya na Uganda.

Iki kirwa cya Migingo ni gito cyane kuko gifite ubunini bungana na kimwe cya kabiri cy’ikibuga cy’umupira w’amaguru, giherereye mu kiyaga cya Victoria ndetse hagati ya Kenya na Uganda buri wese ahora avuga ko ari ikirwa cye. Iki kirwa rero cyaje guca agahigo ko guturwa cyane ndetse bikaba mu gihe gito. Kugeza muri 2000 iki kirwa nta muntu numwe wari ugituyemo, gusa gacye gacye uko abantu bazaga bari kuroba hari abaje bigumirayo ndetse kuri ubu hatuwe n’abantu basaga 500 barimo abanya Kenya n’abanya Uganda.

- Advertisement -

Uku guturwa vuba vuba hagahita hamera nkahuzuye byazanye n’amakimbirane hagati ya Kenya na Uganda buri wese avuga ko ari ahe ndetse muri 2009 ingabo z’ibihugu byombi zaje gukozanyaho ariko nubundi rubura gica kugeza nubu bisa nibyahagaze nta mwanzuro ufashwe kuriki kirwa.

Migingo island ubusanzwe ni ikirwa kitari kizwi kugeza ahagana mu 1990 ubwo amazi y’ikiyaga Victoria yatangiraga kugabanuka arinabwo iki kirwa kimeze nk’ikigizwe n’urutare runini cyatangiraga kugaragara.

- Advertisement -
Sicyo gusa kuko hanaje ibindi birwa birimo Usingo island kuruhande rwa Tanzania
Ndetse na Pyramid Island kuruhande neza neza rwa Kenya.

Umuntu watuye Migingo bwa mbere numunya Uganda witwa Joseph Nsubuga kugeza nubu nawe arabyiyemerera ko ariwe wahageze mbere ariko nawe agashimangira ko ahagera muri 2004 yahasanze inzu itarabagamo abantu, uyu avuga ko kuva aha ujya ku butaka rusange bwa Kenya bitwara amasaha abiri ukoresheje ubwato bwihuta, mu gihe ujya ku gice cya Uganda bigutwara amasaha atandatu yose.

Wajya gutura ku kirwa wowe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles