Amashusho yagaragaye yerekanaga imfungwa za mbere zigera ku bihumbi 2000 zinjizwa muriyi gereza idasanzwe iherutse kuzura mu gihugu cya El Salvador, iyi gereza yagenewe kwakira byibuze imfungwa ibihumbi 40, yuzuye muriki gihugu kimaze igihe gihanganye n’amabandi ndetse n’abajura bari ku rwego rwo hejuru.
Perezida w’iki gihugu bwana Nayib Bukele avuga ko ku buyobozi bwe ikibazo cy’abanyabyaha bo ku rwego rwo hejuru kigomba gukemuka ku kibi n’icyiza. Perezida Bukele yanditse kuri twitter ati: “Mu rukerera rwo kuwa gatanu ushize mu ijoro rimwe gusa mu gitero cya mbere, twabashije kohereza abanyabyaha bakomeye bagera kubihumbi 2000 muri gereza yahariwe aba banyabyaha banakora iterabwoba. Uyu mutegetsi avuga ko iyi gereza ariyo ya mbere nini kandi ikomeye ku migabane ya America yombi.
Hoy en la madrugada, en un solo operativo, trasladamos a los primeros 2,000 pandilleros al Centro de Confinamiento del Terrorismo (CECOT).
Esta será su nueva casa, donde vivirán por décadas, mezclados, sin poder hacerle más daño a la población.
Seguimos…#GuerraContraPandillas pic.twitter.com/9VvsUBvoHC
— Nayib Bukele (@nayibbukele) February 24, 2023
Yakomeje ati: “aha hantu niho aba bagiye kuba mu myaka myinshi iri imbere kugira ngo babashe kwisubiraho, twizeye neza ko aba batazongera kugirira urugomo abaturage bacu” muri aya mashusho ateye ubwoba yerekana abasore benshi bambaye ibirenge, ndetse biyanditseho ibintu byinshi cyane (tattooes) bambaye utwenda tw’imbere two hasi gusa, aba bari bicaye umwe mu maguru yombi, amaboko ari imbere ndetse anaboshye mu mapingu, aba bagaragara barinzwe n’abarinzi bipfutse ibitambaro mu maso.
Nyuma bagaragazwa bari muri bisi (bus) iberekeza kuri gereza nshya yabateganyirije ndetse iyo bisi igaherekezwa n’indege ya kajugujugu kugera bageze aho bagomba gufungirwa.
Izi mfungwa zigizwe n’abagabo gusa, zigejejwe kuriyo gereza zahise zijyanwa mu byumba byazo. Umukuru w’iyi gereza avuga ko hano nta matera zizaba zihari bivuze ko buri wese azajya aryama hasi cyangwa ku gitanda kibereye aho bitewe nicyo ahisemo ariko ko icyo bashaka ari ugukura kanseri muri rubanda yabayogoje, ubwo akaba yavugaga aba banyabyaha bo ku rwego rwo hejuru.
Iyi gereza nubwo irimo ahantu ho gukinira imikino itandukanye abayobozi bavuga ko hatazakoreshwa naba banyururu ahubwo bateganyirijwe aba barinzi biyi gereza kandi ko uko byagenda kose aba bagomba guhanirwa ibyaha bakoze.