spot_img

Tembera muriyi nzu idasanzwe aho abantu bajya kwifotoreza bakabeshya ko bari bari mu ndege. Isi igeze kure rwose…

- Advertisement -

Nibakubwira ko isi tugezemo ishingiye ku kinyoma umunsi kuwundi ntukabihakane kuko nta kintu cy’ukuri wapfa kubona. Bwa nyuma na nyuma ha hantu hadasanzwe ababeshyi bifashisha bagamije kwemeza abantu kumbuga za internet hashyize haramenyekana, aha nt’ahandi ni mu nzu idasanzwe yafashije benshi cyane cyane ibyamamare byiganjemo abahanzi badafite ubushobozi, aho bajya kwifotoreza bakabeshya ko bari bari mu ndege bwite (Jet Privee)

Nkuko byagaragaye mu mafoto, iyi nzu idasanzwe nta yindi ni studio ikomeye cyane bakoze neza neza nko mu ndege z’abaherwe ku buryo bigoranye gutandukanya umuntu uhicaye, n’uwicaye mu ndege. Aha rero niho benshi mu byamamare cyane cyane byo ku mbuga nkoranyambaga bijya kwifotoreza maze bigashyira kumbuga bibeshya ko byari byicaye mu ndege bitembera.

- Advertisement -

Aya mafoto yatumye benshi bifata mu mutwe batangira gutekereza amafoto bagiye babonana ibyamamare ku mbuga zabo zinyuranye. Ubusanzwe muriyi studio ntabwo yateganyirijwe amafoto ahubwo ni ka restora gatoya abantu bafatira icyayi, ariko abazi kwifatira isi bajya kuhanywera icyayi bakanifotoza maze bagahita bashyira ku mbuga bati: “byari byiza gutemberera New York, nah’ubutaha” ndetse n’ibindi byinshi cyane.

Irebere amafoto nawe uraza kumirwa Numara kubona imiterere yaho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles