Tugiye guhabwa doze ya 3 y’urukingo rwa covid-19, Ese kuki inkingo zimwe zimara ubuzima bwose, Iza covid19 zo zitaramba mu mubiri w’umuntu?

Ushobora kugira ngo sibyo ariko niko bimeze, hari zimwe mu nkingo bagutera rimwe mu buzima bwawe, urwo rukingo rukabana nawe ubuzima bwose rukikurinze iyo ndwara. Ibyorezo nka Measles (rujole) urukingo rw’icyi cyorezo, umuntu uruhawe amara ubuzima bwe bwose afite uburinzi kuricyo cyorezo kandi arufata rimwe gusa ntazongere kurukenera ukundi.

Urukingo kandi rwa chickenpox (varicella) umuntu uruhawe aba afite uburinzi kuricyi cyorezo mu gihe kiri hagati y’imyaka 10 na 20, nikimwe n’urukingo rwa tetanus narwo rumara imyaka irenga 10 rukikurinze. Ibi rero byatumye tugaruka ku budahangarwa n’ubuziranenge bw’inkingo za covid19, kugeza nubu zigiteye urujijo mu bihugu binyuranye by’isi, nubwo benshi bari kuruha abaturage babo.

Izi mpaka n’urujijo kandi byaje kwiyongera ubwo leta zunze ubumwe za America, yatangazaga iri kwiga kuburyo, hashyirwaho urukingo rwa gatatu kubantu bamaze kwiteza inkingo ebyiri zibanza. Ni mugihe bavugaga ko izi nkingo ebyiri za covid19, zidahagije ngo umuntu abashe guhangana na covid19, ahubwo hakenewe urwa gatatu ruza kunganira izi ebyiri.

Igitangaje kurushaho kandi nuko izi nkingo kabone nubwo zaba eshatu cyangwa enye, nabwo ntibitanga ubwisanzure ko uwakingiwe adashobora kwandura, ahubwo abahanga mu nkingo bavuga ko, uwuzahabwa izi nkingo eshatu, ashobora kwandura ariko akaba adashobora kuremba. Bitandukanye nizindi nkingo nyinshi, aho uwafashe urukingo rw’ibyorezo twagiye tugarukaho, aba adashobora kwandura na gato kabone nubwo yahura n’urwaye muburyo bwose.

Igitangaje kandi cyayobeye benshi ku nkingo za coronavirus nuko nazo ubwazo zitanganya ubushobozi, ibi rero nibintu bikomeye cyane mu buvuzi, kubera ko niba inkingo zo gukingira ikintu kimwe zitanganya ubushobozi, bivuze ko n’abazifata badafite amahirwe angana yo kurokoka icyorezo, kabone nubwo baba bafashe doze zingana. Uretse ibi kandi ubudahangarwa bw’izi nkingo ku mubiri w’umuntu, ntabwo buzaterwa n’imbaraga z’urukingo, ahubwo bizanaterwa n’imiterere ndetse n’imikorere y’uwahawe urukingo.

Ibi bisobanura neza ko rero abantu bashobora kuzafata inkingo zimwe, ku kigero kimwe, ariko umwe akaba afite ibyago byo kwibasirwa n’icyorezo undi akaba afite ubudahangarwa. Abantu kandi nanubu baracyibaza ukuntu ibihugu hafi ya byose ku isi, bishobora gufata umwanzuro wo gutanga inkingo kubaturage, nyamara yaba ubuyobozi, abaturage ndetse n’ababahaye izo nkingo batazi neza mu by’ukuri icyo zizabamarira. Ibi rero birushaho gukomera cyane mu bihugu byinshi bya afurika bidafite abashakashatsi ahusanga uko bakiriye inkingo, arinako bazitera abaturage, batabanje gukora isuzuma ryabo kugiti cyabo.

[kwamamaza]

Ese wowe waba waramaze kwikingiza inkingo zombi, niba utarajyayo se utegereje iki?

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*