spot_img

Ubu buri gihugu cyose gitegetswe gutunga stade yitiriwe Pele. 

- Advertisement -

Perezida wa FIFA Gianni Infantino kuri uyu wa mbere yavuze ko yiyemeje kuzasaba buri gihugu cyose kibarizwa muri FIFA kugira ikibuga (stade) byibuze kimwe kizitirirwa Pele mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Pele, igihangange ku isi mu mupira w’amaguru akomoka muri Brazil, uyu afite agahigo ke wenyine k’uko yegukanye ibikombe bitatu by’isi ndetse mu buzima bwe bwa football akaba yaratsinze ibitego bizwi birenga 1000, yatabarutse kuwa kane ushize tariki ya 29 Ukuboza umwaka ushize.

- Advertisement -

Infantino uyobora FIFA kuri ubu ari muri Brazil aho yagiye mu kiriyo cya Pele yabwiye itangazamakuru ryo muricyo gihugu ati: “tugiye gusaba buri gihugu kiri muri FIFA kugira ikibuga byibuze kimwe kizitirirwa izina rya Pele” mu kwezi kwa kane 2021 ubutegetsi bwa Brazil bwahagaritse umugambi wo guhindura Maracana Stadium ngo yitirirwe Pele, kuko guverinoma yabyanze.

- Advertisement -

Isanduku ya Pele kuri uyu wa mbere, yashyizwe muri stade ya Vila Belmiro ya Santos ari naho urebye yamaze ubuzima bwe bwose. Ubwo Pele yatabarukaga Infantino yashyize hanze ubutumwa bw’akababaro bugira buti: “buri muntu wese ukunda uyu mukino mwiza w’umupira w’amaguru, uyu ni umunsi tutigeze dushaka ko uzabaho. Ni umunsi tubuzeho Pele”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles