Mu gihugu cya Israel ubu nta muntu w’igitsina gore wemerewe kurinda gereza, ni nyuma yaho amakuru abaye kimomo ko umwe mu basanzwe bakora ako kazi w’umugore ashobora kuba yararyamanye n’umwe mu bagororwa. Guardian ivuga ko uyu musirikare w’umugore wari ufite inshingano zo kurinda umutekano kuri gereza imwe muriki gihugu, ashobora kuba yaragiye kure akaryamana n’imfungwa y’umugabo mu mwaka ushize.
Aya makuru akimara kujya hanze, minisiteri y’umutekano ndetse n’urwego rushinzwe amagereza muri Israel rwasohoye itangazo rivuga ko kuva ubu nta musirikare w’igitsina gore wemerewe guhabwa akazi ko gucunga gereza. Kimwe mu byatumye iyi nkuru ihinduka akamenamutwe nuko iyi mfungwa yaryamanye nuyu musirikare ifungiye ibyaha by’iterabwoba. Byanamenyekanye ko muri gereza aho ifungiye ngo yari itunze telefone bityo akajya yoherereza amafoto aba basirikare barindaga gereza b’abagore.
Iyo mfungwa kandi itarangajwe imyirondoro yatanze ubuhamya ariko burimo ibimeze nko kwishongora, buvuga ko ataryamanye nuyu musirikare umwe ukekwa gusa, ahubwo yaryamanye n’abandi bagenzi be banyuranye. Ibi rero ni bimwe mu byatumye abagore bose muri rusange bahita bamburwa inshingano zo kurinda icyitwa gereza mu gihugu hose cya Israel.