spot_img

Ubufaransa burashinjwa gushaka kwica perezida Tchisekedi binyuze mu burozi.

- Advertisement -

Aya makuru mashya avuga ko perezida wa DRCongo bwana Felix Tchisekedi yaba yarasimbutse urupfu nyuma yaho bagerageje kumuhitana hifashishijwe uburozi bw’ikinyabutabire cyitwa cyanide. Ibi ngo byabaye kuwa 12 Ugushyingo 2022 ariko ntibyahise bivugwa ahubwo amakuru asohotse ubu.

Byose byatangiye ngo Tchisekedi yohererezwa urwandiko rukagezwa mubiro bya perezida I Kinshasa. Urwo rwandiko ngo rwari rwoherejwe numwe mu miryango mpuzamahanga itavuzwe izina ariko ikorera mu bufaransa. Polisi ya Congo ishami rishinzwe gupima ibizamini by’ubuhanga ngo ryavumbuye ko aka gapfunyika kari karimo ibaruwa ndetse na kopi y’ikinyamakuru ngo kari kanarimo impumuro idasanzwe yaturukaga muricyo kinyamakuru.

- Advertisement -

Iyo mpumuro rero ngo byaje kugaragara ko ari iy’ikinyabutabire cya cyanide gisanzwe ari kibi cyane ku buzima bw’umuntu kuburyo utuntu ducye cyane tuba duhagije kwinjira mu mubiri w’umuntu agahita apfa. Police ivuga ko inkomoko yuru rwandiko ari umuryango mpuzamahanga ukorera mu bufaransa ariko uwo muryango ukaba utatangajwe izina. Gusa, ibi byatumye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo ahamagaza byihuse ambasaderi w’ubufaransa ngo asobanure iby’iyi baruwa yandikiwe Tchisekedi irimo uburozi.

Iyi baruwa twababwira ko yaje mu gihe ubutegetsi bwa Congo bwari burajwe ishinga no guhangana ndetse no gusubiza inyuma ibitero by’umutwe wa M23 wari ubasumbirije mu burasirazuba mu mpera z’ukwezi kwa cumi ndetse no mu ntangiriro zukwa 11.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles