spot_img

Uburusiya bwasabye Ukraine ibyo igomba gukora bitaba ibyo ikibazo ikakiragiriza. 

- Advertisement -

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yahaye igihe ntarengwa ubutegetsi bwa Ukraine ko bugomba kubahiriza ibyo Uburusiya bwasabye, muribyo harimo ko ingabo za Ukraine zigomba kuva mubice Uburusiya bwafashe ntayandi mananiza, kandi yashimangiye ko nibitaba ibyo ingabo z’Uburusiya arizo zizagena ahazaza ha Ukraine ku kibi n’icyiza.

Abivuze umunsi umwe nyuma yaho perezida Putin atangarije ko yiteguye kugirana ibiganiro by’amahoro n’ubutegetsi bwa Ukraine ndetse n’abafasha bayo, Ibyo America yise kwiyorobeka. Nyuma yibyo rero Lavrov yagarukanye amabwiriza mashya avuga ko kubw’ineza y’abanya Ukraine n’abategetsi bayo, bagomba kubahiriza ibyo Uburusiya busaba bitaba ibyo ibizakurikira bakazabyirengera.

- Advertisement -

Lavrov ati: “ibyo dusaba ni ibi, gukura ingabo mu bice bya Ukraine twafashe, ndetse bagakuraho na burikimwe cyose kibangamiye umutekano n’inyungu by’Uburusiya cyane cyane muribyo bice Uburusiya bwafashe. Ibi bintu dusaba kandi bizwi bigomba no gukurikizwa” yakomeje agira ati: “iyi ni ingingo yoroshye, muyishyire mubikorwa kubw’ineza yanyu n’abaturage banyu, nibitaba ibyo umwanzuro ntakuka uzafatwa n’igisirikare cy’Uburusiya”

Abajijwe igihe iyi ntambara izamara, minisitiri Lavrov yavuze byose biri mu maboko y’abategetsi ba Ukraine ndetse na America nk’umufasha wabo mukuru. Ku cyumweru gishize nibwo perezida Putin w’Uburusiya yavuze ko Uburusiya bwiteguye kugirana ibiganiro nuwariwe wese biganisha mu nzira y’amahoro ariko avuga ko Ukraine itabikeneye ndetse na America, America nayo yahise yamagana ibyo ivuga ko nta shingiro bifite.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles