spot_img

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakwiye gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi. Menya impamvu. 

- Advertisement -

Abashakashatsi muri kaminuza ikomeye ku isi ya Harvard muri America bavuga ko buri mugabo akwiye gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi murwego rwo kwirinda ibyago byo kurwara kanseri yo mu bugaboo (prostate cancer).

Mu bagabo barenga ibihumbi 30, batanze imibare yabo y’inshuro bakora imibonano mpuzabitsinda mu kwezi, byagaragaye ko ababikora cyane ndetse bakabasha no gusohora aribo banafite amahirwe menshi yo kutarwara kanseri ya prostate. Imibare igaragaza ko abagabo bazana amasohoro inshuro nyinshi mu kwezi, bafite amahirwe menshi yo kutarwara kanseri ya prostate mu gihe ababikora gacye kandi bari mu myaka y’ubukure bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi kanseri.

- Advertisement -

Muri rusange rero aba bahanga mu by’ubuzima bavuga ko umugabo akwiye gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi bikamufasha kwirinda kanseri ya prostate. Uretse kandi kwirinda iyi kanseri, bavuga ko gusohora inshuro nyinshi mu kwezi bifasha umuntu kwirinda umunaniro ukabije no kwiheba, nibyinshi cyane kuko hazamo no kuba umuntu usohora kenshi bituma umubiri umera neza cyane bikamufasha kugira apeti, bimufasha kandi gutuma ingingo z’umubiri zikora neza cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles