UGANDA: Imyigaragambyo ikomeye yatewe n’ifungwa rya Bobi Wine yatumye bamwe bahasiga ubuzima.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu igipolisi cya Uganda cyatangaje ko abantu batatu bitabye Imana ndetse abagera kuri 38 bakaba bakomeretse bikomeye cyane. Ibi byose byatewe n’imyigaragambyo yadutse mu gihugu hafi ya cyose yatewe n’itabwa muri yombi ry’umukandida ku mwanya wa perezida Robert Kyagulanyi abenshi bamenyereye nka Bobi Wine ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Igipolisi mu mujyi wa Kampala cyakoze byinshi mu gutandukanya abigaragambya birimo nko kubatera imyuka yica amaso, kubarasa amasasu atuzuye ariko byaje no kugeraho hamwe na hamwe hakoreshwa amasasu ya nyayo, ari nayo yahitanye abapfuye ndetse agakomeretsa n’abandi benshi. Abayoboke ba Bobi Wine biganje cyane mu mijyi bakimara kumva ko yatawe muri yombi mu gace ka Luuka mu mujyi wa Jinja bahise bahuka imihanda barayifunga ndetse batwika n’amapine.

Abacuruzi bakorera mu mujyi wa kampala bavuga ko ibintu byabaye akavuyo gakomeye mu mujyi wose ndetse bigatuma abacuruzi bafunga imiryango bitewe nuko umujyi wose wari wuzuye ibyuka byica amaso ndetse n’amasasu. Imyigaragambyo yatangiye mu ma saa saba kugeza mu mugoroba bwije ndetse m’umujyi wose wa kampala no muyindi mijyi nuko byari byifashe.

Ahagana mu ma saa cyenda na 40 z’umugoroba Bobi Wine abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko kurwanya ingoma y’igitugu ari inshingano za buri wese wabujijwe amahwemo. Yagize ati: “kurwanya ingoma y’igitugu ntabwo ari uburenganzira bwacu gusa. Ahubwo ni inshingano ya buri wese watsikamiwe n’abo banyagitugu. Ubu tugomba kuvanaho umunyagitugu”.

Mbere yuko yandika ibi kandi Bobi Wine nabwo yari yabanje kwandika ibindi byinshi ari nabyo byabyukije abayoboke be.

Yanditse ati: “abapolisi bamenaguye imodoka yanjye binjiramo ku ngufu maze bansohoramo banjyana mu kasho. Igiciro cy’ubwisanzure kirahenze ariko ibi byose tuzabitsinda”.

Umuvugizi wa polisi muri Uganda Fred Enanga yavuze ko Bobi Wine yatawe muri yombi bitewe nuko yarenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19. Aya mabwiriza ngo abuza abanyapolitiki biyamamaza guteranyiriza hamwe abantu barenga 200.

Icyakora nubwo polisi ya Uganda yemeje abantu batatu bapfuye, amakuru Pamakio Press yamenye ariko ataremezwa avuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bamaze kuhasiga ubuzima ndetse abandi amagana bakaba bakomeretse. Amatora ya perezida muri Uganda ateganyijwe kuba kuwa 14 Mutarama 2021, naho ibikorwa byo kwiyamamaza bikazasozwa kuwa 12 Mutarama 2021.

Bobi Wine azaba ahanganye na perezida uriho ubu Yoweri Kaguta Museveni, uyu akaba yarageze ku butegetsi bw’iki gihugu mu mwaka wa 1986. Ibi bivuze ko abenshi mu bigaragambya ubu, Museveni yagiye ku butegetsi bataravuka kuko abenshi ni urubyiruko.

[kwamamaza]

Turacyari kubakurikiranira amakuru kuriyi nkuru…

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*