UGANDA: Museveni nyuma yo gutsindira manda ya 6 ashobora gufatirwa ibihano.

Hashize imyaka irenga 30 hadutse umuntu mushya muri politiki ya Uganda. Hari mu mwaka wa 1986 ubwo Museveni yafataga ubutegetsi bwa mbere, kuva icyo gihe yagiye atorwa ndetse ntihagire numwe ubigiraho ikibazo.

Museveni ubwe akijya ku butegetsi yivugiye ko ikibazo Africa ifite atari abaturage ba Africa ahubwo abategetsi bashaka kugundira ubutegetsi. Abantu benshi bibajije ko Uganda ibonye umuyobozi mwiza ndetse ko azubahiriza itegeko nshinga. Nyamara Museveni yakoze ibinyuranye nibyo yari yitezweho ndetse mu mwaka wa 2005 na 2017 ahinduraa itegeko, byose akaba yari agamije gushaka ingingo zizatuma aguma ku butegetsi.

Mu matora yo muri uyu mwaka Museveni yayatsinze ku majwi 58,6% ndetse ni intsinzi itarigeze ishimisha cyane cyane ibihugu by’amahanga by’umwihariko uburayi na America. Ubwo yatsindaga amatora leta zunze ubumwe za America n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi nk’abaterankunga ba mbere ba Uganda ntibigeze boherereza ubutumwa bw’ishimwe Museveni bwuko yatsinze amatora.

Aba ahubwo banyuze ku ruhande basaba ko hakorwa amaperereza ku bari munzego z’umutekano bagize uruhare mu ihohotera ryakorewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, ryabaye mu gihe cyo kwiyamamaza.

Umwe mu bategetsi ba America (igihugu cya mbere gifasha Uganda yaba mu bukungu no mu gisirikare) yaburiye ubutegetsi bwa Uganda ko hari ingaruka zizaba ku bategetsi bose bakomeje kwijandika ku bushake mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu na demokarasi. Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga na politike mu burayi nawe yavuze ko bari gukurikirana cyane ibikorwa by’ihohotera biri gukorerwa abanyapolitiki cyane cyane Robert Kyagulanyi (Bobi Wine).

Wine niwe wabaye uwa kabiri mu matora nyuma ya Museveni aho yagize amajwi 34.8% ndetse akaza kwemeza ko ari nawe watsinze amatora ndetse akaba yibwe. Uyu wo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi avuga ko ku munsi w’amatora muri Uganda nta rugomo rwabaye ariko ko amabwiriza yahawe igisirikare mbere y’amatora yatumye habaho guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’itangazamakuru.

Ibi byose rero bituma America n’inshuti zayo basaba ko hakorwa urutonde rw’abagize uruhare mu bwicanyi, ndetse n’urugomo byabaye mu bihe byo kwiyamamaza maze bose bakaryozwa uruhare babigizemo, bitaba ibyo ubutegetsi bwa Uganda bugafatirwa ibihano.

[kwamamaza]

Kuwa 18 na 19 ugushyingo 2020 muri Uganda habaye imyigaragambyo yatewe n’ifungwa rya Bobi Wine, iyi yaguyemo abantu 54 ndetse abandi benshi batabwa muriyombi n’abandi barakomereka.

VIDEO WAREBA