spot_img

Uganda yaba igiye kohereza ingabo zo kurwana na Ukraine.

- Advertisement -

Gen Muhoozi Kainerugaba yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ibihugu byinshi bya Africa byemera Uburusiya na perezida wabwo Vladimir Putin cyane cyane iyo bigeze ku ntambara yo muri Ukraine. Muhoozi avuga ko ibihugu byo mu burengerazuba biri guta umwanya bikwirakwiza amakuru avuganira Ukraine nyamara ibihugu bya Africa bizi neza aho bihagaze.

Muhoozi ati: “ibihugu bya Africa iyo bigeze ku ngingo yo muri Ukraine tuzi neza aho duhagaze, twizera kandi twemera perezida Putin. Abanyaburayi na America bari guta umwanya wabo bakwirakwiza ingengabitekerezo yo kuvuganira Ukraine. Uburusiya, Ubushinwa, Africa, Amerika yepfo n’ubuhinde bizatsinda muri Ukraine. 75% ku ijana by’abatuye isi byanze bikunze bazatsinda 15%”

- Advertisement -

Gen Muhoozi akomeza avuga ko ashyigikiye Putin cyane kandi ko Uganda yiteguye kohereza ingabo mu mujyi wa Moscow mu gihe ba gashakabuhake bagerageza gutera Uburusiya. Mbere yaho gato Muhoozi kandi yari yatangaje ko hagiye gushingwa itangazamakuru rizamwitirwa (MK Media Company) aha hakazaba hakubiyemo Radio ndetse na Televiziyo aho bizajya byifashishwa mu gusakaza ubutumwa bujyanye na politike.

Ntibyagarukiye aho kandi kuko Muhoozi yanahise ashyiraho Lt Col Magezi Chris nkuzaba akuriye iryo tangazamakuru. Muhoozi ati: “vubaha tuzafungura Radio na television, kandi bizayoborwa na Lt Col Chris Magezi kandi ndabizi neza ko azakora akazi neza, akomeza avuga ko namara gushinga iri tangazamakuru azahita ajyana n’ikipe ye mu burusiya gufata imbwirwaruhame. Ati: “ahantu ha mbere tuzasura ni igihugu cy’Uburusiya, tuzahafatira ibiganiro binyuranye kandi byiza cyane, tuzasura ahabereye urugamba rukomeye hazwi nka Stalingrad”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles