Uganda yongeye kwereka u Rwanda ko bagifite byinshi byo gukora.


Ikipe y’igihugu Amavubi yantsinzwe umukino wayo wayihuzaga n’ikipe y’igihugu ya Uganda, wari umukino wa kane mu itsinda rya ‘E’ ayo makipe yombi aherereyemo.

Umukino waje gutangira saa 15h00 nk’uko byari biteganyijwe, uyu mukino ukaba waberaga kuri sitade yitwa Saint Mary’s Kitende muri Uganda.

Umupira watangijwe n’ikipe ya Uganda, amakipe yombi yatangiye yatakana ari nako amakosa yakorwa ari menshi.

Ku munota wa gatantu ushyira uwa gatandatu Raphael York yaje gukorerwa ikosa imbere y’izamu rya Uganda, gusa ariko Mutsinzi Ange yaje kuwutera hejuru y’izamu.

Uganda yaje kubona umupira w’umuterekano, watewe neza ariko abasore b’Amavubi bawushyira muri koroneli.

Ikipe y’igihugu ya Uganda yakomeje kwataka u Rwanda, gusa ariko igitego kiranga kirabura.

Ku munota wa 18, Moses Waiswa ukinira ikipe y’igihugu ya Uganda yarase igitego cyari cyabazwe, aho umupira wagiye ku kirenge nabi awutera hanze.

Ku munota wa 21, Uganda yabonye koroneli yaje kuvamo igitego cyatsinzwe na Fahad Bayo wambara nimero icyenda.

Ikipe y’igihugu ya Uganda yakomeje kotsa igitutu u Rwanda aho yari iri gushaka igitego cya kabiri, gusa ariko u Rwanda rukomeza kwirwanaho.

Ku munota wa 29, Uganda yarase igitego aho uwitwa Moses Waiswa yateraga umupira uremereye gusa uca hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Emery Mvuyekure.

Ku munota wa 34, Rukundo Denis yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, aho yawuteye abasore ba Uganda bahise bawushyira muri koroneli.

Amakipe yombi yakomeje katakana, aho Amavubi yashakaga igitego cyo kwishyura, Uganda nayo ishaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 41, Myugariro w’u Rwanda Mutsinzi Ange yaje gutungura umuzamu Charles, gusa ariko yasanze ahagaze neza umupira ahita awufata.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira bicyiri igitego cyimwe cya Uganda ku busa bw’u Rwanda.

Igice cya kabiri cyaje gutangira, cyatangiranye impinduka ku ikipe y’igihugu Amavubi, aho Manishimwe Djabel yatanze umwanya kuri Blaine Nishimwe.

U Rwanda rwari rwakoze impinduka rwatangiye rwotsa igitutu ikipe y’igihugu ya Uganda, aho baje kubona imipira ibiri y’imiterekano harimo umwe Jacques Tuyisenge yaje gutera ugaca hejuru y’izamu.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana, gusa ariko u Rwanda rwari rwatsinzwe igitego rwari ruri kurusha Uganda.

Ku munota wa 58, rutahizamu wa Uganda Steven Mukwala yacomokanye abasore b’Aamvubi ateye umupira, umupira ukubita inshundura z’inyuma.

U Rwanda rwakomeje kotsa igitutu Uganda, Uganda ikajyenda inakora amakosa agiye atandukanye gusa ariko u Rwanda ntago rwayabyaje umusaruro.

Mu munota wa 73, Yannick Mukunzi yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yogukurura Fahad Bayo. Aho iryo kosa ryahanwe na Yunus Sentamu gusa ariko umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 75, Iradukunda Bertrand yasimbuye Muhire Kevin wari wagize ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 78, Shafik Kagimu yasimbuye Fahad Bayo watsinze igitego cya Uganda.

Ku munota wa 78, Uganda yakoze impinduka aho Yunus Sentamu yasimbuye Steven Mukwala mu gihe Ibrahim Orit asimbura Moses Waiswa

Umutoza wa Uganda yaje gushyiramo Martini kizza avanamo Issac Mulema ndetse na molondo asimbura Timothy Awanyi.

Ku munota wa 80, Tadeo Lukwaga yaje guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo kuvuna Raphael York wari umucenze agana ku izamu rya Uganda.

Ku munota wa 84, Nishimwe Blaise yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukandagira umukinnyi wa Uganda.

Ku munota wa 86, Sentamu Yunus yaje guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukina umupira umusifuzi yasifuye, kuri uwo munota kandi Iradukunda Bertrand yaje guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukora mu maso umukinnyi wa Uganda.

U Rwanda rwagiye rubona imipira myinshi y’imiterekano, gusa ariko ntacyo rwayikojeje.

Ku munota wa 91, Meddie Kagere yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kuvuna Enock Walusimbi.

Ku munota wanyuma w’umukino Nishimwe Blaise yateye umupira gusa ariko umupira waciye hajuru y’izamu, ari nako Umukino warangiraga ari igitego cyimwe ku busa.

Mu wundi mukino wahuzaga Mali na Kenya waje kurangira Mali intsinze Kenya igitego cyimwe ku busa.

Uko Amakipe ahagaze mu itsinda rya E

1. Mali n’amanota 10.
2. Uganda n’amanota 8.
3. Kenya n’amanota 2.
4. Rwanda n’inota 1.

Abakinnyi 11 Uganda yabanjemo

Chales Lukwaga, Denis Iguma, Isaac Mulema, Azizi Kayondo, Enock Walusimbi, Timothy Awanyi, Tadeo Lukwaga, Babosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo, Steven Mukwala.

Abakinnyi 11 Amavubi yabanjemo

[kwamamaza]

Emery Mvuyekure, Rukundo Denis, Imanishimwe Emmanuel,Nirisarike Salomon, Mutsinzi Ange, Kevin Muhire, Mukunzi Yannick, Rafael York, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*