Umubano udasanzwe hagati ya Diamond na Miss Mutesi Jolly wabyaye ikintu gikomeye.


Igitangazamakuru Wasafi cy’umuhanzi Diamond uri mu bakomeye muri Afurika, cyagiranye amasezerano y’imikoranire n’irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa, riri gutegurwa na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021, ni bwo byatangajwe ko nyuma y’ibiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye na Diamond muri Tanzania, igitangazamakuru Wasafi yashinze cyagiranye amasezerano y’imikoranire n’irushanwa rya Miss East Africa.

Iri rushanwa ritegurwa na kompanyi yitwa Rena Event. Ni mu gihe Miss Mutesi Jolly ari we Visi-Perezida w’Akanama gashinzwe kuritegura. Gusa, kuri iyi nshuro ni we uri kuritegura, byanamusabye ko amara ukwezi kurenga muri Tanzania.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Wasafi Media, Jamal April ari kumwe n’Umuyobozi w’Ibiganiro muri Wasafi FM, Nelson Kisanga ndetse na Visi-Perezida w’irushanwa Miss East Africa, Miss Mutesi Jolly wari kumwe na Perezida wa Miss East Africa, Rena Callist akaba n’umuyobozi Mukuru wa Rena Events itegura iri rushanwa.

Hari hashize hafi imyaka icyenda, Wasafi Tv idakorana na kompanyi Rena Events itegura iri rushanwa ry’ubwiza, rihuza abakobwa bo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’abandi bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Iri rushanwa rihuje abakobwa b’ubwiza n’ubwenge bo mu bihugu 16 byo muri Afurika, harimo abo muri Tanzania, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Ethiopia, Sychelles, Somalia, Reunion, Djibouti, Mauritius, Eritrea, Sudani y’Epfo, Malawi na Madagascar.

Miss East Africa izabera muri Tanzania, abakobwa bazatangira kugera muri iki gihugu guhera tariki 29 Ukwakira 2021, aho bazarushanwa mu byiciro bitandukanye.

[kwamamaza]

Kompanyi Rena Events itegura iri rushanwa yavuze ko aya amasezerano asobanuye ko Wasafi Media ari yo yahawe gutangaza bwa mbere amakuru yerekeye iri rushanwa ‘Exclusive Media Partner’, kandi buri kimwe cyose kizabera muri iri rushanwa kizajya gitambuka bwa mbere kuri Wasafi Tv no ku mbuga nkoranyambaga z’iki gitangazamakuru.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*