spot_img

Umugabo ari kugurisha imbwa ye nyuma yuko imuririye itike yo kujya kureba umukino wa nyuma.

- Advertisement -

Iyi mbwa yashyizwe ku isoko igitaragaya nyuma yuko iriye itike ya shebuja yagombaga kuzamujyana kureba umukino wa nyuma. Uyu mufana wa Newcastle avuga ko yari afite amatsiko yo kureba ikipe ye iri gukina umukino wa nyuma uwariwo wose ku nshuro ya mbere kuva mu myaka 24 ishize.

Uyu mugabo witwa Alan Carling avuga ko yaguye mu kantu ubwo yasangaga imbwa ye yitwa Rudy yamaze gushwanyaguza iyi tike yagombaga kumwinjiza ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup uzahuza Newcastle na Manchester United. Ibi ngo byabaye kuwa gatandatu ubwo iyi kipe ye yatsindwaga na Liverpool, maze ageze no murugo asanga iyi mbwa yakoze amahano.

- Advertisement -

Uyu mugabo kandi yari yagize umunsi mubi cyane kuko Liverpool yatsinze Newcastle ye ibitego 2-0, umuzamu wa Newcastle ahabwa ikarita itukura, nkaho bidahagije n’itike ye iribwa n’imbwa. Ibi bivuze ko Newcastle izakina uyu mukino wa nyuma na man3chester United ku cyumweru idafite umuzamu wayo wa mbere. Bigaragara ko rero nuyu mufana atazabasha kwitabira uyu mukino wa nyuma ikipe ye ikinnye kuva mu mwaka wa 1999, byose bitewe n’itungo rye yiyororeye.

- Advertisement -

Uyu mugabo rero amaze kureba ibimubayeho byose yahise ashyira ku isoko iyi mbwa ye ndetse ayishyira kuri macye cyane dore ko ashakamo amayero atanu gusa ahwanye n’amafranga y’u Rwanda 5000.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles