Umugabo yabonye umugore we wari umaze imyaka 6 apfuye, inkuru yabo yataye benshi mu rujijo.

Byari ikinamico itangaje ku mugabo wabonye umugore we Laira Abigail wapfuye muri 2015 agahambwa, akaza kumubonana n’undi mugabo bivugwa ko ari umukunzi we.

Uyu mugabo witwa Uchenga Ikahiru ukomoka muri Kenya yabonye umugore we wapfuye ari kumwe n’undi musore i Nairobi nyuma yo gukora urugendo rurerure avuye mu mudugudu we yahoze abamo n’uyu mugore mbere y’urupfu rwe.

Nk’uko uyu mugabo yatangaje ko ngo we yagize ubwoba budasanzwe mu b’ubuzima bwe nyuma yuko umugore we yemeye ko ari we wapfuye, kandi we yari azi ko yamushyinguye.

Uchenga ati “Sinshobora kwizera ijisho ryanjye nyuma yo kumubona, yarashyinguwe kandi uburenganzira bwe bwose bwo kumushyingura bwarakozwe, ntashobora guhakana, niwe.”

Nk’uko amakuru yizewe abivuga, ngo uyu mugore yari yarahimbye urupfu rwe nyuma yo kwangirwa gatanya n’umugabo we kugira ngo ajye kwibanira n’umukunzi we mushya.

Ibi byamenyekanye nyuma yuko umugabo yajyanye uwo mugore mu rukiko rwa Nairobi kugira ngo uyu mugore yisobanure ku byo yakoze.

Uwo mugore Abigayili yisobanuye ati: “Ni ukuri, nagombaga kubikora kubera uburyo nafashwe muri urwo rugo, sinigeze ngira umunezero muri urwo rugo kandi nashakaga umudendezo.”

Nyina w’uregwa ari we Portia Laira na we yahamagajwe n’urukiko kugira ngo agaragaze uruhare rwe ku byo umukobwa we yakoze, yemeza ko yifuzaga ko umukobwa we yakishima.

[kwamamaza]

Urupfu rwa Abigail rw’ikinyoma rwatangajwe muri 2015 kandi yashyinguwe mu rugo rwa nyina mu mudugudu wabo (Izina ntabwo ryatanzwe).



VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*