spot_img

Umugabo yatunguwe no gusanga yarashyingiranywe n’undi mugabo nyuma y’iminsi 12 bakoze ubukwe.

- Advertisement -

Uyu mugabo ukomoka muri indonesia avuga ko yavumbuye ko uwo yakekaga ko ari umugore we atari umugore ahubwo ari umugabo, nyuma y’iminsi 12 bakoze ubukwe. Uyu mugabo w’imyaka 26 utatangajwe amazina avuga ko yahuye na fiyanse we nawe w’imyaka 26 mu mwaka wa 2023, aba ariko bakaba barahuriye kuri instagram. Gusa nyuma baje no guhura amaso ku maso ndetse bamarana umwaka wose bateretana mbere yo gukora ubukwe.

Iyo bajyaga guhura uyu fiyanse we witwa adinda burigihe yazaga yambaye imyenda y’abagore baba islam (niqab) bityo akaza yipfutse isura yose. Gusa uyu mugabo we ntiyigeze abigiraho ikibazo kuko yumvaga ko abikora kubwo kwiyegurira idini ya Islam bya cyane. Bamaze kumenyerana bafashe umwanzuro wo gukora ubukwe ndetse bubera mu muryango w’umugabo kuko uwo wari wiyise umugore yavugaga ko nta muryango numwe agira bose bapfuye.

- Advertisement -

Gusa umugabo yaje kugwa mu kantu ndetse atangira kudashira amakenga umugeni we ubwo bakoraga ubukwe kuri 12 Mata 2024, ariko byagera igihe cyo gutera akabariro mu ijoro umugeni akabitera utwatsi avuga ko ari mu mihango ndetse atameze neza bityo badashobora gukora imibonano.

Umugabo yakomeje kubona imyitwarire y’umugeni agira amakenga bikomeye dore ko uwo mugeni yanze kuvugisha umuryango w’umugabo ndetse murugo agakomeza kwambara ya myenda ipfuka umubiri, uwo mugabo rero yatangiye kwiga neza kuri uwo mugeni maze aza kuvumbura ko ababyeyi be bakiriho nubwo we yavugaga ko nta muryango numwe agira.

- Advertisement -

Ababyeyi b’uyu mugeni nibo babwiye uyu mugabo ko umugore yashatse atari umugore ahubwo ari umugabo watangiye kwiyambika nk’abagore guhera muri za 2020. bavuga kandi ko batigeze bamenya ko umuhungu wabo yarari mu rukundo kugeza naho akoze ubukwe. Police nayo ivuga ko Adinda yitwara neza neza nk’abagore ariko by’umwihariko akagira ijwi rya kigore, ndetse urebye n’amafoto y’ubukwe biragoye kumenya ko atari umugore. Akimara gutabwa muri yombi Adinda yavuze ko yashyingiranywe n’uyu musore kubera ko yashakaga kujyana ku mitungo yo mu muryango we.

Adinda icyaha ashinjwa ni ubutekamutwe ndetse nikimuhama murukiko azahinshwa gufungwa imyaka ine muri gereza. Bivugwa ko uyu atari uyu mugabo wenyine bakundanye ko hari nabandi yabanje gukundana nabo ariko mbere yaho yari asanzwe atereta abagore.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles