Umugabo yerekanye ifoto yifotozanyije n’umurambo w’umugore we kuri internet benshi bagira ubwoba.

Kuriki gihe usanga imbuga nkoranyambaga zaragize abantu nk’abasazi, kuburyo hari abazikoreraho ibintu umuntu muzima ubundi atatekereza. Kuriki gihe kandi usanga benshi ubuzima bwabo buri munsi bwibereye ku mbuga nkoranyambaga, mbese bakamera nkaho zidahari batabaho.

Uyu mugabo tugiye kureba nawe rero numwe muri abo, yitwa Udeigwe George akomoka muri Nigeria. Uyu amafoto ye yakwiriye kumbuga za internet ndetse zisiga bamwe basa n’abahahamutse. Ni nyuma yuko umugore w’uyu mugabo yitabye Imana bitunguranye, maze uyu mugabo akaza gukora ikintu abantu bose bamaganiye kure. Uyu yashyize ifoto kumbuga nkoranyambaga yerekana uwo mugabo yifotozanyije n’umurambo w’umugore we mu gihe bari bawujyanye ku irimbi.

Uyu mugabo umeze nk’utuzuye mu mutwe yerekanye amafoto arimo gushimashima (caressing) ku murambo ku ijosi ndetse no mugituza. Nubwo yagaragaraga nk’ubabaye cyane kubera urupfu rw’umugore ntiyihanganye na gato, kuko ashobora kuba yaravuze ati ngomba gufata ifoto yanyuma ndikumwe nuwari umugore wanjye.

Nubwo byari ikiriyo ariko abantu bose baguye mukantu, bibaza ukuntu umuntu muzima w’umugabo ashobora kwifotozanya n’umurambo, nkaho bidahagije agafata n’umwanzuro wo gushyira ifoto ku karubanda ngo buri wese azibone. Benshi mu babonye ayo mafoto bavuga ko yakoze ibintu by’ubucucu ko nubwo yakwifotoranya n’umurambo adakwiye kubishyira kukarubanda yagakwiye kubigumana wenyine.

Ndetse abandi bo banavuga ko hari uburyo bwinshi bwo kuririra uwapfuye ariko ubwo kwifotozanya n’umurambo bidakwiriye na gato.

[kwamamaza]

KANDA HANO HASA UBURURU UREBE VIDEO

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*