spot_img

Umugore arasaba gatanya nyuma yuko umugabo we yibagiwe kumugurira ibiraha.

- Advertisement -

Burya nubana n’umuntu uzajye umumenya kandi umwiteho uko bikwiye kabone nubwo byaba bivunanye. Uyu mugore udasanzwe akomoka mu ntara ya Uttar Pradesh mu buhinde ariko ntihatangajwe amazina ye.
Uyu bivugwa ko yari afite akamenyero ko gutuma umugabo we ngo amuzanire utuntu twitwa Kurkure mbese ninkuwagutuma ibiraha mu Rwanda, uku gukunda utu tuntu rero ngo byatumye umugore adusaba buri munsi ndetse aza kumenyera ko umugabo agomba kutumuzanira buri uko atashye. Umugabo rero yaje gusa naho abirambiwe maze bitangira kuzamura umwuka mubi murugo.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo umugabo yanze kugura byabintu ku bushake maze noneho bizamura intonganya murugo. Uyu mugore yahise abishyira kurundi rwego kuba atabonye ibyo yamenyereye, maze ahita ava murugo rwe yisubirira iwabo.

- Advertisement -

Ntibyarangiriye aho ahubwo hashize iminsi micye ahita ajya kuri police gushaka gatanya ngo atandukane nuwo mugabo wanga kumugurira ibyo yamutumye. Kuri Police batunguwe niki kirego maze biyemeza guhamagara imiryango yabo bombi ngo baganire kuricyo kibazo cyuwo muryango washyingiranywe mu mwaka ushize.

Umugabo adaciye kuruhande yahise avuga ko intangiriro yabyose ari amerwe akomeye uwo mugore agirira cya kiribwa ko arinabyo byatumye habaho kutumvikana kwatumye umugore yahukana. Gusa umugore yahise azamura ibindi ahubwo avuga ko umugabo we yashatse kumukubita aribyo byatumye ava murugo akajya iwabo. Kugeza nubu rwabuze gica urubanza ruracyari murukiko hashakishwa gatanya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles