spot_img

Umugore yaguye mu kantu nyuma yuko umunyamategeko wamufashije kubona gatanya byoroshye yahise abana nuwo mugabo batandukanye. Irebere iby’iki gihe…

- Advertisement -

Burya jya witondera buri muntu wese witwa ko ari kugufasha, kuko harigihe agufasha kuko azi neza ko ibyo agufashije azabyungukiramo kukurusha.
Ibi nibyo byabaye kuri uyu mugore wo muri Nigeria wari wasaze ngo arashaka gatanya maze umugore mugenzi we w’umunyamategeko wajyaga umuburanira mu manza nyinshi akamufasha gushaka gatanya byihuse. Gusa uyu mugore wumvaga atagikeneye kubana n’umugabo ntiyigeze amenya ko uwo munyamategeko nawe yifuzaga ko uyu mugore atandukana n’umugabo we kugira ngo ahite amwifunga.

Uyu mugore ngo yatangajwe nuko hashize ibyumweru bibiri gusa urubanza rwa gatanya rurangiye, uyu mugore yumvise inkuru yuko uwamufashije gushaka gatanya yamaze gusezerana n’uwari umugabo we batandukanye. Uyu mugore yabuze ayo acira nayo amira ndetse aza kwicuza ukuntu ibintu byose yabibwiye uyu munyamategeko akeka ko ari umuntu umufasha, kandi ataziko ahubwo ari umuntu ukurikiranira ibintu byose hafi ndetse wifuza ko birangira akisangira uwo mugabo.

- Advertisement -

Abantu bamwe bahaye inkwenene uyu mugore ariko baranamwihanganisha bamubwira ko burya umwanzi wawe aguhora hafi ashaka kumenya uko ibyawe bihagaze. Uyu munyamategeko nawe rero yanze gukora ikosa iryariryo ryose maze akora byabindi ngo usenya urwe umutiza umuhoro, yorohereza ibishoboka byose uyu mugore atandukana n’umugabo byihuse.
Ari wowe wabyifatamo ute?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles