spot_img

Umukecuru w’imyaka 97 yakatiwe gufungwa ashinjwa kwica abarenga ibihumbi 10.

- Advertisement -

Urukiko mu gihugu cy’Ubudage rwakatiye umukecuru w’imyaka 97 azira kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu basaga ibihumbi 10, ibi bikavugwa ko yabikoze ubwo yari umwanditsi mu kigo cy’aba nazi mu gihe cy’intambara y’isi.

Urukiko mu mujyi wa Itzehoe m’Ubudage rukaba rwahaye uyu witwa Irmgard Furchner igihano cy’imyaka ibiri gisubitse bisabwe n’umushinjacyaha. Uyu yakatiwe imyaka micye ahanini bitewe nuko icyi cyaha yagikoze akiri muto kuko yari afite imyaka 18 gusa, ari nayo mpamvu banamuburanishirije murukiko rw’abana. Umushinjacyaha waburanishije uru rubanza avuga rufite igisobanuro gikomeye ku mateka y’Ubudage ndetse nay’isi.

- Advertisement -

Uyu mukecuru bivugwa ko nubwo atishe abantu n’amaboko ye ariko afite uruhare mu kuba yarafashije abari abayobozi biyo nkambi yari ibitswemo abagombaga kwicwa ndetse akoroshya n’ibikorwa byo kwicisha abagombaga kwicwa. Kugeza nubu abantu benshi baracyari gukurikiranwa ku ruhare bagize mu ntambara ya kabiri y’isi, ariko ahanini abagize uruhare mu bwicanyi bw’abayahudi bahigwaga bukware muricyo gihe cy’intambara y’isi yabaye hagati ya 1939-1945.

- Advertisement -

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles