spot_img

Umukire Jeff Bezos yatangaje ko agiye gutanga ubutunzi bwe bwose mu minsi ya vuba.

- Advertisement -

Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon gicururiza kuri internet avuga ko azatanga umutungo we hafi ya wose yakoreye ubuzima bwe bwose akawihera abababaye, ibi byatumye aba umukire mushya wiyemeje kurekura ibyo atunze byose akabifashisha abababaye.

Bezos ubarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadorali yabitangaje mu kiganiro yagiranye na CNN arikumwe n’umugore we mushya Lauren Sanchez. Uyu mugabo ntabwo yigeze avuga uburyo bizakorwamo cyangwa abantu azawuha gusa yashimangiye ko we n’umugore we bamaze igihe bubaka ubushobozi bwo gukora icyo gikorwa. Bezos avuga ko ikizagorana kurushaho ari uburyo bizakorwa nta busumbane bubayeho ariko ko nabyo bizarebwaho.

- Advertisement -

Bezos ati: “kubaka Amazon ntabwo ari ikintu cyari cyoroshye, byasabye imbaraga zikomeye ndetse n’abahanga twakoranaga. Gusa njye n’umugore wange twabonye ko nanone kwitangira abababaye nabyo ari igikorwa kitoroshye, kirakomeye cyane”. Bezos mu myaka yatambutse yagiye anengwa na benshi ko atarashyiraho gahunda yo gufasha abababaye nkuko abandi bakire bagenzi be babikorana. Batangaga urugero nko kuri Bill Gates n’uwahoze ari umugore we Melinda ndetse n’umukire Warren Buffet nka bamwe mu bantu bayoboye abandi muri ibi bikorwa.

- Advertisement -

Uwahoze ari umugore wa Bezos witwa McKenzie Scott nawe yinjiye muribi bikorwa bimenyerewe nka “philanthropy” kuva muri 2019 ndetse ubu nawe amaze kumenyerwa ku rwego rw’isi. kuri ubu amaze kumenyerwaho gutanga imfashanyo yaba mu buryo bwatangajwe ndetse n’ubutatangajwe. Kuva mu myaka 3 ishize uyu mugore Amaze gutanga amadorali arenga miliyari 12 mu bigo binyuranye yaba ibifasha abagore ndetse n’ibindi bidaharanira inyungu.

Bezos watandukanye na McKenzie muri 2019, mu mwaka ushize yasezeye ku nshingano ze nk’umuyobozi mukuru wa Amazon avuga ko ashaka kwegurira umwanya we munini ibikorwa byo gufasha abababaye. Ubu amaze kwemera gutanga miliyari 10 z’amadorali mu rwego rwo kurwanya ihindagurika ry’ikirere, mu mwaka ushize kandi yatanze miliyoni 510 mu kigo gifasha abababaye. Muricyo kiganiro Jeff Bezos n’umugore we bavuze ko bagiye guha miliyoni 100 umuririmbyi wamenyekanye Dolly Parton binyuze mu kigo yashinze cyo gufasha, iki kigo nikimwe mu byagize uruhare rukomeye mu gukora urukingo rwa Moderna rwa covid19.

Wowe wumva ubaye umukire wafasha bingana iki?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles