Umunyamakuru Jado Castar akatiwe igifungo cy’imyaka 2.

Bagirishya Jean de Dieu wamenyekanye nka Jado Castar mu itangazamakuru, yari asanzwe ari umunyamakuru kuri B&B FM ariko kandi akaba n’umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umupira w’intoki (Volleyball).

Uyu mugabo urukiko rumaze kumuhamya ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse ruhita rumukatira igifungo cy’imyaka 2 muri gereza.

Ni urubanza ruje rukurikira ibibazo byabaye mu mukino wa Volley, ubwo u Rwanda rwakiraga imikino nyafurika mu bagore, ariko rukaza kwirukanwa mu irushanwa, biturutse ku gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma ibyo bikimara kuba havuzwe byinshi ndetse benshi bahise bemeza ko bidakwiye gusiga ubusa. Bamwe banagiye kure bemeza ko abayobozi muri minisiteri y’imikino, Minisports na FRVB ishinzwe umukino wa Volley mu Rwanda bagomba kwegura ntayandi mananiza kuko bemezaga ko ari igisebo bateje igihugu kandi byose byarabaye babizi.

[kwamamaza]

Bitunguranye inkiko zakurikiranye uyu Jado Castar akaba ari umuyobozi wungirije wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe rya Volley, kugeza nubu nubwo yamaze gukatirwa igihano cy’imyaka 2, bamwe baracyari kwibaza ubushobozi yari afite kuburyo ariwe wabazwa akandare kose kabaye ku ikipe igihugu ya Volley.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*