Umupfumu kabuhariwe yafatanywe ibice by’imibiri y’abantu mu mufuka, Benshi bashya ubwoba.

Uyu mugabo bikekwa ko ari umupfu, akaba yafatanywe bimwe mu bice by’imibiri y’abantu yabipakiye mu mufuka batwaramo umuzigo. Ni ibyabereye mu ntara ya Delta mu gihugu cya Nigeria, gisanzwe kitajya kiburira ku makuru ateye ubwoba.

Uyu yafashwe kuwa gatatu w’icyumweru gishize aho yari yigize umusazi, nyamara atwaye ibice by’imibiri y’abantu. Nyamara nubwo uyu yari yigize umusazi ngo batangiye kumukeka bikaze, ubwo babonaga ko afite telephone ndetse ikora neza mu mufuka we w’ipantaro.

Ndetse ubwo barebaga no muri telefone ye basanze nta minota myinshi yari ishize ari guhamagara abantu barenze, bityo bituma bibaza ukuntu umuntu w’umusazi yaba aziranye n’abantu bangana gutyo ahamagara. Aha rero niho batangiye gukeka ko hari byinshi ari guhisha batangira kumusaka ari nabwo bamusanganaga bimwe mu bice by’imibiri y’abantu harimo nibyari bikiri kuva amaraso.

Igihugu cya Nigeria gishyirwa ku mwanya wa mbere muri afurika mu bihugu bibarizwamo imigenzo yakwitwa iy’umwijima irimo n’ubupfumu bukomeye. Usanga abantu benshi biganjemo abana bacibwa imitwe ndetse n’ibindi bice by’imibiri yabo, bikajya kwifashishwa mu kuragura.

Ese wowe hari ikintu waba uzi ku bapfumu?

[kwamamaza]

KANDA HANO HASA UBURURU UREBE VIDEO

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*