spot_img

Umuririmbyi Harmonize yerekanye amafoto y’umukunzi we mushya w’ikizungerezi.DORE AMAFOTO

- Advertisement -

Uyu muririmbyi ukomeye cyane muri Tanzania Harmonize yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze ashyiraho amafoto ari kurya ubuzima n’umukunzi we mushya abantu bahita bamukurira ingofero.

Uyu Harmonize yerekanye umukunzi we Feza Kessy nyuma y’iminsi micye atandukanye nuwo yigeze kwambika impeta ariwe Kajala Masaja. Hashize igihe gito amakuru avuga ko Harmonize yatandukanye n’umukunzi we Kajala, byavuye ku kuba ngo Harmonize yari amaze iminsi abakobwa bamwirukaho cyane bityo Kajala agacyeka ko umugabo we amuca inyuma.

- Advertisement -

Itandukana ryaba babiri ryanyeganyeje imbuga zinyuranye za internet, na cyane ko aba bongeye gukundana hari hashize igihe batandukanye nabwo Harmonize ashinjwa gushaka gutereta umuvandimwe wa Kajala. Icyo gihe Harmonize yakoze ibishoboka byose ngo yigarurire Kajala ndetse biza no gukunda barasubirana. Icyo gihe byamutwaye imbaraga zikomeye kuko yamuhaye impano nyinshi indabo, amwandika ku byapa byamamaza ndetse aza no kumugurira imodoka nshya kugira ngo Kajala akunde agaruke.

Bamaze gusubirana Kajala yanahise aba umugenzuzi w’imitungo ya Harmonize bigera aho amwambika n’impeta imusaba ko bazabana mbese byagaragaraga ko bari kubaho ubuzima bwiza batigeze bagira kuva bamenyana. Bidatinze uyu mukobwa yatunguye abantu bikomeye ubwo yandikaga kumbuga ko bongeye gutandukana na Harmonize ndetse akavuga ko yicuza kuba yaremeye gusubirana n’uyu muririmbyi.

- Advertisement -

Byaje kurangira rero Harmonize yerekanye umukunzi we mushya ndetse ubu abafana bategereje kureba no kumenya byinshi kuri uyu mukunzi mushya wa Harmonize ariwe Feza Kessy.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles