spot_img

Umurwayi yambwiye inkuru ye y’urukundo rw’ibanga ntungurwa no gusanga ari umugabo wange bakundana ntabizi.

- Advertisement -

Burya abaganga ni abantu baba babitse amabanga menshi ariko iyo bigeze ku baganga basanzwe bita ku barwaye bafite ibibazo byo mu mutwe (psychologists) biba ibindi bindi.
Uyu muganga wo muri Australia yabuze ayo acira nayo amira nyuma yo kujya kuganiriza umwe mu barwaye wasanga naho yaje kumugisha inama ahubwo wa muganga aza kuvumbura ko umugabo we agiye kumucika akisangira uwo murwayi.

Ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati: “umwe mu barwayi narindi kwitaho yambwiye ko aryamana nundi mugabo wubatse mu buryo bw’ibanga, ndetse yakomeje ambwira ko uwo mugabo bari kuryamana agiye gusiga umugore akaza bakibanira” icyakora uwo wari waje kugisha inama yavugaga ko nubwo uwo mugabo bakundana ndetse bakanaryama yumvaga adashaka gusenya urugo rw’abandi. Gusa uko bakomeje kuganira wa muganga yaje gutahura ko umugabo uryamana nuwo murwayi muburyo bw’ibanga ari umugabo we bashakanye.

- Advertisement -

Mu kiganiro umuganga yaje kwisanga nawe ari mu kibazo cyuwo murwayi, ndetse akomeza avuga ko mu minsi micye yakurikiyeho umugabo yahise amubwira ko agiye kwigendera, agasanga umugore bamaze igihe baryamana mu ibanga. Umuganga ati: “umugabo wange anca inyuma ndetse umugore babikorana ni umurwayi ndi kwitaho, icyakora yaba umugabo yaba n’umurwayi nta numwe nabwira ko ibyo haricyo mbiziho kubera ibanga ry’akazi kacu k’ubuganga, gusa numva nshaka kugira uwo mbibwira akaba yangira inama kuko nkeneye kuruhuka”

Gusa bamwe bakeka ko uyu wigize umurwayi yari abizi neza ko uwo mugore ari uw’umugabo baryamana ahubwo ashobora kuba yarabikoze abizi ariko akanga kubyerura bityo akajya kwirega no kurega umugabo mu buryo burimo ubwenge bwinshi.
Ariko se ari wowe ibi bintu wabyifatamo ute?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles