spot_img

Umurwayi yatawe muri yombi ashinjwa kwiba Ambilanse yamujyanye kwa muganga.

- Advertisement -

Uyu murwayi udasanzwe yafashwe na police nyuma yuko yibye imbangukiragutabara (ambulance) yari imaze kumugeza kwa muganga. Uyu mugabo yajyanywe ku bitaro kwitabwaho kuwa kane w’icyumweru dusoje mu mujyi wa New York muri Amerika. Icyakora imodoka yamugejeje kwa muganga ngo bayisige ifunguye kandi iparitse hafi aho yaho umurwayi yari ari.

Uretse kuba itari ifunze kandi ngo yari irangaye nta muntu uyirimo ndetse n’imfunguzo zayo bazisigamo, wa murwayi akimara gusohoka mu cyumba yari arimo mu masaha y’umugoroba ngo yatunguwe no kubona imodoka irangaye n’imfunguzo zayo. Uyu mugabo ngo ntakindi yakoze uretse guhita ayihata ikiboko akayitwara, yagenze kilometero zirenga 40 ubwo police itangira kuyishakisha uruhindo kugeza bayibonye. Nyiri ukwiba iyo ambilanse ariko nawe yari yafashe icyemezo dore ko na police ubwo yamuvumburaga yamuhagaritse akanga guhagarara.

- Advertisement -

Police yifashishije ubundi buryo maze ituritsa rimwe mu mapine yayo imodoka ihagarara ubwo, uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha binyuranye birimo kwiyitirira umuti wundi agamije kuwegukana, gutwara ibintu byibwe, guhunga police ndetse no gutwara utari muzima. Ubu ari gukurikiranwa ngo harebwe ikibazo yari afite cyangwa se niba asanzwe ari umujura.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles