Umusimbura wa Cristiano na Messi yaraye agaragaje ko abikwiye.

Kylian Mbappe yafashije ikipe y’Ubufaransa gutsinda Esipanye mu gihe, ubwo yatsindaga igitego cyahesheje instinzi Ubufaransa.

Mbappe yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 80, icyo gitego cyatejeje urujijo mu bantu aho bivugwa ko yari yaraririye.

Esipanye yari yabanje gufungura amazamu mu gitego cyantsinzwe na Mikel Oyarzabal, ni igitego yacomokanye myugariro Dayot Upamecano atera umupira mu izamu ryari ririnzwe na Hugo Lloris.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere Karim Benzeman nk’umukinnyi mukuru yafashe icyemezo atera umupira ukomeye mu izamu waje no kuvamo igitego cyo kwishyura.

Nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, amakipe yombi yakomeje kwatakana imwe iva imbere y’izamu ry’indi indi nayo ijya ku rindi zamu ry’indi.

Kera kabaye rutahizamu wa Paris Saint Germains kylian Mbappe, yaje gucomokana ba myugariro ba Esipanye asigarana n’umuzamu ahita ashyiramo igitego cya kabiri cyaje no guhesha instinzi Ubufaransa.

Ubufaransa nyuma yo gutsinda uyu mukino bwegukanye igikombe cya ‘Uefa Nations League’ cyabaga ku nshuro ya kabiri.

Kylian Mbappe nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri, abantu batuye isi batangiye kwemeza ko uyu musore w’imyaka 22 ko ari we ushobora kuzasimbura Lionel Messi na Cristiano Ronald.

[kwamamaza]

Hari habaye n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje abataliyani n’ababiligi, uwo mukino waje kurangira ubutaliyani buntsinze ibitego bibiri kuri kimwe cy’ububiligi.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*