spot_img

Umuturage yanze kwimuka burundu birangira banyujije umuhanda hejuru y’inzu ye.

- Advertisement -

Uyu muturage utajya uva ku izima, yanze kuva mu nzu ye kugeza naho leta ifata umwanzuro wo kumwubakiraho kuko ntakundi byari kugenda. Uyu muturage wamenyekanye izina rimwe witwa Liang yasabwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Guangzhou m’Ubushinwa, kuva ahantu yari atuye kugira ngo inzu yabagamo bayisenye kuko hari hagiye kunyuzwa umuhanda munini cyane wo mu kirere.

Gusa uyu mukecuru yababereye ibamba yanga gukora ibyo bamusabaga avuga ko leta yanze kubahiriza ibyo isabwa ngo imuhe ingurane y’umutungo we ahantu ashaka. Uku kunanirwa kumuha amahitamo ajyanye n’ibyifuzo bye, byatumye yanga kuva murako gace ndetse avuga ko anyuzwe no kuguma mu nzu ndetse ko yiteguye no kubana n’ingaruka zizaturuka ku mwanzuro yafashe.

- Advertisement -

Amashusho agaragaza akazu gato cyane kasigaye rwagati mu muhanga unyura hirya no hino yako kazu, ndetse biratangaje cyane kuko niyo nzu ntoya ndetse igaragara nkaho idashamaje mu mujyi wose. Ibaze nawe inzu yawe bayifashe bakayitereka rwagati nko muri feruje. Uyu mukecuru aganira n’umunyamakuru yagize ati: “uratekereza ko inzu yange iciriritse ariko siko bimeze, iratuje, itanga umunezero kandi biraryoshye kuyibamo”

Umushinga wo kwimura Liang ndetse n’abatuye mu gace bose watangiye 2010, abandi bose barimutse ariko Liang we ntiyigeze anyurwa kuko yabonaga ibyoyahabwaga bitamunyuze, umuhanda waje kubakwa urarangira, kugeza nubu muri 2023, haracyategerejwe ko uyu azimurwa nubwo ntawuzi uko bizarangira. Leta ivuga ko uyu yahawe ingurane z’inzu zinyuranye ariko ntazemere, sibyo gusa kuko n’inshuro bagerageje kumuha ingurane mu mafaranga cyangwa mu bundi ntabwo yigeze abyemera.

- Advertisement -

Umuturage we yasabaga guhabwa inzu igeretse kane ariko leta yo ikemera kumuha igeretse kabiri, babonye binaniranye abahanga mubwubatsi babanje gukora inyigo ngo barebe niba bareka uwo muturage akaguma mu mutungo we, byaje kurangira bamwemereye kuhaguma ndetse n’umuhanda ukubakwa, Liang niwe muntu wenyine usigaye murako gace mubandi bagera kuri 47 bari batuye cyangwa bakoreraga aho, leta iri gukora ibishoboka ngo ibashe kumvisha uyu muturage ko inyungu ziri mu kwimuka kwe akajya kuba ahandi aho kuguma mu muhanda rwagati.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles