Umuyobozi wa OMS ashinjwa kuba icyitso cy’abarwanya leta ya Ethiopia arinaho avuka.

Nyuma y’igihe kirenga icyumweru ingabo za leta ya ethiopia zihanganye n’imwe mu ntara zigize icyo gihugu, kuri ubu intambara yamaze kurenga imbibi za Ethiopia. Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye OMS/WHO ariwe Tedros Adhanom, kuri ubu arashinjwa kuba icyitso mu mahanga cy’ingabo zigometse kubutegetsi bwa Ethiopia zo mu ntara ya Tigray ndetse ikaba ari imwe mu zigize icyo gihugu.

Umwe mu bayobozi ba leta muri ethiopia avuga ko Umutwe w’ingabo wo muri Tigray witwa TPLF uri kwifashisha Tedros nk’umuvugizi mubice by’isi ndetse akaba ari gushakira uwo mutwe inkunga zigiye zitandukanye zaba iz’amafranga ndetse niza gisirikare. Tedros Adhenom wagizwe umuyobozi wa OMS mu mwaka wa 2017, yahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa TPLF, uretse ibyo uyu yanabaye minisitiri w’umuzima muri Ethiopia hagati y’umwaka wa 2005 na 2012 ndetse aza kuba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga hagati ya 2012 na 2016.

Umuyobozi muri ethiopia avuga ko kuva leta yakwiyemeza gutangiza intambara kuri Tigray, Tedros nawe yahise atangira kwinjirira amashami atandukanye y’umuryango w’abibumbye kugira ngo ashyire igitutu kuri leta ya ethiopia, kugira ngo ihagarike ibikorwa bya gisirikare kuri Tigray. Bivugwa ko kandi Tedros ngo yaba yaraganiriye n’igihugu cya Misiri kidasanzwe gicana uwaka na Ethiopia, kugira ngo harebwe uburyo cyaha ubufasha bwa gisirikare ingabo z’umutwe wa TPLF.

Bivugwa ko kandi Tedros yageze no mubihugu bya Africa y’uburasirazuba arinaho u Rwanda ruherereye ariko byinshi muribyo bikaba byo byaramuhakaniye byitwaje ko ibiri kuba ari ibireba abanya Ethiopia ubwabo. Leta ya ethiopia ishingiye kuribi imaze guperereza itangaza ko iteganya gutanga ikirego no kwamagana ibikorwa bya Tedros, kuko bemeza ko ngo yarenze ku nshingano ze zo kuba umukuru wa OMS.

Ese mu by’ukuri kuki Ethiopia iri kurwanya abaturage bayo?

Ubusanzwe leta ya Tigray ni imwe mu nini zigize igihugu cya Ethiopia, hashize igihe iyi ntara ivuga ko ishaka kwigenga ndetse bamaze kubaka na zimwe munzego zikomeye kugeza aho biyemeza no gutera igisirikare cya leta. Aba bateye ibirindiro by’ingabo za ethiopia bicamo bamwe ndetse biba n’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye.

[kwamamaza]

Ibi rero byarakaje bikomeye minisitiri w’intebe wa ethiopia Abiy Ahmed Ali, maze ategeka ingabo za ethiopia kwihorera ndetse urugamba rutangira ubwo. Ibi rero byaje bisanga no kuba uyu minisitiri w’intebe wa ethiopia ariwe wa mbere wari ubayeho mu myaka 30 udakomoka muri Tigray, kandi abaturage bakomoka muriyi ntara ari ba nyamucye nubwo bakomeje kugenda biharira ubutegetsi muri ethiopia. Ibyo rero byatumye bumvako bambuwe uburenganzira bari bafite ndetse biyemeza kwirwanaho byaba ngombwa bakagira ibihugu cyabo bigengaho.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*