spot_img

Umwana w’imyaka 17 afite uruganda rukora abana aho atera inda abagore maze bakazagurisha abana.

- Advertisement -

Uyu musore w’imyaka 17 witwa Noble Uzuchi akomoka muri Nigeria mu ntara ya Rivers, yatawe muri yombi ashinjwa gutera inda abagore icumi police muriyo ntara ivuga ko yavumbuye ndetse igafunga uruganda rukora abana.

Abantu bane bacyekwa mu gutegura ibyo bikorwa batawe muri yombi ndetse abakobwa bagera ku icumi bari batwite nabo bakaba barokowe muribyo bikorwa. Police kandi ivuga ko uyu Uzuchi w’imyaka 17 na mugenzi we Chigozie Ogbona w’imyaka 29 bahawe akazi ko kujya batera inda abagore mu kiswe marathon sex, kuburyo akazi kabo kari ako gutera inda gusa.

- Advertisement -

Umuyobozi wicyo kigo kiswe uruganda rw’abana witwa Peace Alikoi w’imyaka 40 ngo nawe yakoraga ibikorwa byo kwita ku bana bavutse ndetse agahemba buri mugore wese wabyaye amafaranga angana n’ibihumbi 500 byama Naira akoreshwa muri Nigeria (aya akabakaba 1,200,000 RWF). Uretse kandi kuba hari abana bamwe bakomezaga kurererwa muriki kigo, ngo hari nabandi bana bahitaga bagurishwa ako kanya uretse aba batatu twavuze haruguru kandi hari nundi watawe muri yombi nawe akaba yafashaga muribi bikorwa bitemewe.

Police ivuga ko ikimara guhabwa amakuru yibyo bikorwa, ngo yahise igaba ibitero ku nzu ebyiri ndetse koko basanga ibyo bikorwa bihabera, ngo bahasanze abagore benshi batwite, ndetse n’abana. Aba bagore bahise bakurwa aho ariko bagumishwa muri police kugira ngo iperereza rikomeze. Bamwe mu batawe muri yombi nabo ubwabo biyemerera ko koko bagurishaga abana kugira ngo bibonere amafaranga, ibi byose bikaba byaraturutse ku mpamvu z’ubukene ngo babagamo butari gutuma bakomeza kwihanganira kubaho nta mafaranga.

- Advertisement -

Ibi kandi ngo ntibirangiriye aha kuko police ya Nigeria ivuga ko bagiye gukora ibishoboka bagafata abantu baguze abana binyuze muriyi nzira kuburyo abo bana bose bazagarurwa ndetse nababaguze bakabazwa n’amategeko ibyo bakoze.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles