Umwana w’imyaka 17 arashinjwa kwiba abakomeye ku isi barimo na perezida Obama.

Uyu mwana w’imyaka 17 utatangajwe izina bivugwa ko ngo yinjiriye imbuga za twitter z’abantu bakomeye ku isi, biganjemo abanyapolitiki bakomeye, ibyamamare ndetse n’abanyenganda, uyu ngo yafashwe amaze kwiba asaga ibihumbi 100 by’amadorali nkuko inkuru yasohotse kuri uyu wa gatanu yabitangaje.

Uyu mwana rero w’imyaka 17 ngo yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu muri leta ya Florida muri amerika, ndetse urukiko rwo muri ako gace yafatiwemo kitwa Hillsborough rwemeje ko rugiye gutangira kuburanisha icyo cyaha, aho uyu mwana ukiri muto akurikiranyweho bisaga 30.

Mu bantu bakomeye uyu mwana yinjiriye cyangwa se hamwe na hamwe akabiba amafaranga, barimo nka: Barack Obama wahoze ari perezida wa America, na Joe Biden wari visi perezida we uri no kwiyamamariza ku mwanya wa perezida, barimo kandi Mike Bloomberg umushoramari ukomeye ku isi, uretse abo hazamo umukire wa mbere ku isi Jeff Bezos uyobora amazon, Bill Gates ukuriye Microsoft ndetse na Elon Musk ukuriye uruganda rukora imodoka rwa Tesla.

Uyu mwana kandi ngo ntabwo yasize n’abantu b’inyamamare barimo nka Kanye West, n’umugore we Kim Kardashian ndetse n’abandi. icyakora nubwo uyu mwana ariwe wagaragaye cyane ngo hari n’abandi babiri bivugwa ko bafatanyaga nawe ndetse bakaba bafashwe, ndetse hakaba hakiri gushakishwa n’irindi tsinda bivugwa ko bafatanyije. Kumenya ko aba bana bari abahanga cyane, ngo babanje kwinjirira ikigo cya twitter bakigeramo neza bakoresheje mudasobwa maze bamera nkaho ari abakozi ba twitter.

Ibyo birangiye ngo bahise biha imbuga za bariya bantu bakomeye twavuze mbese bimera nkaho ari ba nyirazo bari kuzikoresha. Kwinjirira twitter rero ngo byabafashije kwiba amafaranga akoreshwa kuri internet yitwa Bitcoin akabakaba 13. Wumvise ko ari 13 wagira ngo nimacye cyane, ariko ndagirango nkwibutseko aya uyashyize mu madorali ya amerika arenga ibihumbi 117 by’amadorali (arenga miliyoni 100 mu manyarwanda).

Umushinjacyaha ukurikirana iki kirego avuga ko uyu mwana atazakurikiranwa kimwe n’abandi bana kuko ngo uyu adasanzwe. Avuga ko uyu arenze kuba umwana kuko ngo ibintu yakoze byashoboraga kugira ingaruka zikomeye kubukungu bw’isi ndetse no kuri politiki mpuzamahanga.

[kwamamaza]

Ikigo twitter kivuga ko aribwo bwa mbere gitewe (hacked) mu rwego rukomeye bigeze aha. Twitter ikomeza yemeza ko imwe mu mpamvu zatumye aba batinjirira perezida trump ngo aruko twitter yashyizweho uburinzi bwisumbuye kurusha iz’abandi bantu.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*