Umwana w’imyaka 5 yabyaye umwana w’ibiro 5, inkuru y’uyu mwana imeze nka filime.

Waba warigeze wumva inkuru y’umwana ubyara afite imyaka itanu? Reka dusubire mu mwaka 1939, umukobwa w’imyaka itanu witwa Lina Medina yibarutse umwana w’umuhungu kandi muzima. Yego, usomye neza!

Lina Medina yabaye umukobwa wabyaye akiri muto kuri iyi si, yabyaye umwana akiri muto cyane aho yari afite imyaka 5, amezi 7, niminsi 21. Iki n’ikintu kigoye kwemerwa. Ariko ibi ni ubwoko butangaje no m’ubumenyi bw’ubuvuzi.

Inkuru y’ubuzima bwa Lina Madina

Lina yasamye igihe yari atarageza ku myaka itanu ukurikije isuzuma ry’ubuvuzi bwe. Ahita yandikwa mu mateka nk’uciye ako gahigo.

Lina Marcela Medina yavutse ku ya 23 Nzeri 1933, avukira i Ticrapo, mu Ntara ya Castrovirreyna, muri Peru. Yavutse kuri Tiburelo Medina (umucuzi w’ifeza) na Victoria Losea (umukozi wo mu rugo). Yari afite barumuna be 8.

Igihe Lina yari afite imyaka 5 n’amezi 6, ababyeyi be babonye ko umukobwa wabo yabyimbye mu nda bidasanzwe. Ku ikubitiro, babyitiranyaga nk’ikibyimba maze bihutira kujya kwa muganga. Muganga Gerardo Lozada yakoze isuzuma agaragaza ko Lina atwite inda y’amezi 7.

Ababyeyi be ntibashoboraga kwizera ko Lina ashobora kuba atwite akiri muto. Bahisemo gusura inzobere yemeje ko isuzuma rya mbere ryakozwe ari ukuri kandi ko Lina atwite.

Lina yibarutse umuhungu ufite ibiro 5, n’amagarama 8, akaba yarabyaye abazwe. Umwana yahise amwita Gerardo Medina. Muri uko ku byara, yahise aba umubyeyi muto ku isi afite imyaka itanu.

Uko kubyara bidasanzwe byashimishije abantu benshi hirya no hino ku isi ndetse n’abaganga b’abana baratangara. Ariko, Lina n’umuryango we ntibigeze bifuza ko bahabwa ubufasha. Ikindi kintu gishimishije nuko Lina atigeze atangaza izina rya se w’umwana we kugeza ubu.

Ikibazo cya Lina ni urugero  rw’ubwangavu mburagihe kandi umwe mu bana 10,000 mubusanzwe arwara indwara nkiyi.

Ase ubundi  ubwangavu mburagihe ni iki?

Ubwangavu mburagihe ni ibintu aho ubwangavu butangirira hakiri kare – mbere y’imyaka umunani ku bakobwa mu gihe ku bahungu bibaho mbere y’imyaka icyenda. Kubera iyi ndwara idasanzwe, umubiri w’umwana ukura nk’uwakuze.

Ninde Se w’umwana wa Lina Medina?

Lina ntabwo yigeze abwira abaganga be cyangwa abayobozi amakuru arambuye kuri se w’umwana we. Ndetse ntiyigeze avuga icyamuteye gutwita. Ariko, birashoboka ko we ubwe ashobora kuba atari azi ibyerekeye inda ye nibyamubayeho akiri muto cyane.

Ndetse, se wa Lina yatawe muri yombi n’abapolisi bakekaga ko yasambanyije umukobwa we. Icyakora, nta bimenyetso bifatika cyangwa umutangabuhamya bamushinja, Tiburelo yararekuwe arekurwa ku byaha byo gufata ku ngufu umukobwa we.

Ndetse, mubyara wa Lina yakekwagaho kumutera inda. Ariko na none, kubera kubura ibimenyetso, abapolisi ntibashoboraga kumushinja ibirego byose.

Lina Medina ari he?

Lina n’umuryango we bahawe amafaranga menshi n’imiryango myinshi n’ibinyamakuru kugira ngo bavuge inkuru y’ukuri barabyanga ndetse bananga ko umukobwa wabo afatwa amashusho.

[kwamamaza]

Lina Medina afite imyaka 88 ubu bivugwa ko aba muri Peru kuri ubu.


VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*