spot_img

Uretse igikombe cy’isi irebere akayabo n’ibindi bihembo Argentine yatahanye.

- Advertisement -

Kuva mu 1986 abanya Argentine bari bategereje umunsi nkuyu ngo bongere kwishimira ibyiza by’umupira w’amaguru. Ninawo munsi bari bategereje ngo bemere ko Messi ari Imana ya ruhago ku isi nyuma yuko bavugaga ko ibyo nyakwigendera Maradona yakoze Messi yari atarabigeraho. Gusa bwa nyuma na nyuma Messi yabashubije ndetse ahaza ibyifuzo byabo.

- Advertisement -

Ni nyuma yuko argentine itwaye igikombe cy’isi itsinze ubufaransa kuri za penaliti 4-3 kubera ko umukino usanzwe wari warangiye banganya ibitego 3-3. Umukino ukirangira ubwo abanyamakuru babazaga Messi uko yakiriye gutwara iki gikombe, yavuze ko ari isezerano yari yarahawe n’Imana ko umunsi umwe azatsindira iki gikombe. Yagize ati: “ni ibintu bigoranye kubisobanura, narimbizi ko umunsi umwe Imana izampa iki gikombe, narimbizi neza. Ni ibyishimo byinshi kuri njye n’abo dukinana (muri Argentine). Nagize izi nzozi mu gihe kinini cyane gishize, ubuzima bwange bwose nifuzaga kuzasoza umupira w’amaguru mfite iki gikombe. Nukuri ntabindi birenze ibi nasaba”

Ariko se nubwo batsindiye igikombe cyaherekejwe nibiki?

- Advertisement -

Lionel Messi kapiteni wa Argentine yasoje iri rushanwa ariwe mukinnyi mwiza waryo ndetse abiherwa igihembo kizwi nka “golden ball” byatumye aba umukinnyi wa mbere ku isi wegukanye iki gihembo kabiri nyuma yicyo yatwaye muri 2014.

Yasoje kandi ku mwanya wa kabiri w’abatsinze ibitego byinshi (7) inyuma ya Kylian Mbappe w’Ubufaransa warufite ibitego (8). Uretse Messi umuzamu wa Argentine witwa Emiliano Martinez usanzwe ukinira Aston Villa mu bwongereza yegukanye igihembo cy’umuzamu mwiza w’irushanwa. Sibyo gusa kandi umukinnyi wo hagati wa Argentine Enzo Fernandez niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa ukiri muto.

Uretse ibyo bihembo kandi muri rusange ikipe ya Argentine nyuma yo kwegukana igikombe iraza guhabwa akayabo ka miliyoni 42 z’amadorali aherekeza igikombe, ndetse buri mukinnyi wa Argentine yaba ababanzamo ndetse n’abasimbura n’abatoza badasigaye bahawe imidari ya zahabu yerekana ko babaye aba mbere.

Argentine ubu igize ibikombe by’isi bitatu, ariko tukabibutsa ko hari hashize umwaka umwe gusa begukanye igikombe cya Copa America nacyo bari bamaze imyaka 28 batagitwara bakaba baratsinze Brazil igitego 1-0 ndetse nyuma gato baje no kwegukana ikindi bise finalissima gihuza uwatwaye Copa America nuwatwaye Euro, icyo gihe batsinze Ubutaliyani ibitego 3-0. Ibi bivuze ko Messi amaze guhesha ikipe ye y’igihugu ibikombe bitatu mu mezi 18 gusa.

Icyakora Messi ibi abigezeho yarabanje kubabara bikabije kugeza naho muri 2016 yari yamaze gusezera mu ikipe y’igihugu ariko bakaza kumwinginga akagaruka. Muri 2007 yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Copa America, muri 2014 atsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi muri 2015 na 2016 nabwo atsindirwa ku mukino wa nyuma wa Copa America.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles