Urupfu rw’umwana w’imyaka 15 wapfuye ari kubyara, rwakoze benshi ku mutima.

Polisi yo muri Zimbabwe yataye muri yombi umusore w’imyaka 26 nyuma y’umukobwa w’umwangavu wapfuye ari kubyara, ni rubanza rwateje umujinya mu baturage n’abaharanira uburenganzira bw’abana.

Bivugwa ko Anna Machaya, ufite imyaka 15, yapfuye agashyingurwa mu kwezi gushize mu rusengero rwa Shrine mu burasirazuba bwa Marange.

Polisi kandi nyuma yo gukora ipereza yataye muri yombi ababyeyi ba Anna Machaya kugira ngo baryozwe uruhare baba baragize mu rupfu rw’uyu mwana.

Uru rubanza rwashyize ahagaragara imikoreshereze itari myiza y’abana bato, kuko bivugwa ko yahatiwe kureka ishuri kugira ngo arongorwe.

Ababyeyi ba Anna barashinjwa kubeshya imyaka ye ndetse banashyingira umukobwa wabo w’imyaka icyenda umugabo, witwa Hatirarami Momberume.

Hatirarami Momberume we akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utari wagira imyaka y’ubukure.

Ibintu byatumye Anna apfa kandi ashyingurwa nyuma birakorwaho iperereza na polisi na komisiyo ishinzwe uburinganire bw’igihugu.

Everjoice Win uharanira inyungu z’abagore bo muri Zimbabwe yavuze ko igihe kigeze ngo abantu bahiturwe, abafite imbaraga zo kubahiriza amategeko, cyangwa gushyiraho amategeko mashya.

Mu rubanza rudasanzwe rwabaye muri 2016, Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwa Zimbabwe rwabujije gushyingirwa ku bahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 18. Imyaka yo kwemererwa gukora imibonano mpuzabitsina ni 16.

[kwamamaza]

Ariko imiryango imwe n’imwe yemera ko gushyingirwa kw’abana bishobora gutanga inyungu z’amafaranga.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*