Ushobora kuba utabizi ariko dore urutonde rw’ibintu umukobwa akora iyo yagukunze cyane.

Urukundo burya akenshi nibyiyumviro bisangiwe n’abantu babiri kandi babyumvikanaho neza, iyo urukundo ruhari hagati ya babiri bashobora gukora n’ibintu abenshi batakekaga nyamara ba nyiri kubikora bo bakumva bari mu kuri.

Igitsina gore akenshi iyo bari m’urukundo rw’ukuri bashaka gukora ikintu cyose kiri bugaragaze amarangamutima yabo kuri buri wese.

Bagerageza guhindura umukunzi wabo, uburyo yabagaho ndetse bakabikora bakwereka ko wihariye ndetse uri umwe rukumbi. Ese nibiki abagore cyangwa abakobwa bakora iyo baguye mu Nyanja y’urukundo.

  • Ntashobora kugusiga

Umukobwa wagukunze by’ukuri yakwemera agakererwa na gahunda ze ariko ntagusige inyuma. Ntawundi aba ahanze ijisho uretse wowe gusa, ndetse aba yifuza ko niba koko umeze neza kuva ugiye kukazi kugeza ukavuyeho. Kuriyi ngingo umukobwa yakwemera n’ababyeyi bakamutonganya cyangwa bakamukubita ariko akaba azi neza ko uri ahantu utekanye neza.

  • Akomeza kukubwira uko yiyumva inshuro nyinshi

Hari abantu batekereza ko abantu bamaze kubana urukundo ruhagarara, nyamara siko bikwiye kugenda ahubwo nibwo ruba rukwiye gukura kuko mwembi muba mufite umwanya uhagije wo kurusigasira muri kumwe ubudatandukana. Umugore cyangwa umukobwa ugukunda niyo mwaba mutarikumwe azakora uko ashobora akwandikire akubwira uko amerewe, akubwire icyo yumva yifuza ndetse n’ibimuhangayikishije.

  • Akimara kubonako yahemutse yihutira gusaba imbabazi

Ibi biba byiza cyane kandi birafasha, umugore ugukunda arakureba akamenya ko icyo yakubwiye cyangwa yagukoreye cyaguteye ikibazo cyangwa umubabaro, ahita yihutira kugusaba imbabazi ndetse agahita yicuza n’impamvu byabaye.

Hari naho azemera agasaba imbabazi kukintu atakoze byose akabikora agamije kugushimisha kuko nawe aba azi neza ko umunezero we ari wowe.
yifuza guhora agufashe
kuriyi ngingo uzabona umukobwa cyangwa umugore adashaka kukuva iruhande, bisa nkaho aba ashaka guhora yumva uko umutima wawe utera, ninayo mpamvu agufata akagukomeza cyane kubera ko aba ashaka ko wumva ko ariwowe yerekejeho umutima gusa rimwe na rimwe atitaye ahantu muri. Ahariho hose araguherekeza akagufata akagukomeza kuko burya nawe ngo aba yizeye ko utekanye ndetse akumva yakomeza kukuba iruhande muburyo bwo kukurinda.

  • Ahora yumva yakuganira mu nshuti ze

Ibi biganiro sibyabindi bisenya, aba yumva bakuganiraho ibyiza gusa, ahora yumva yahora agutaka cyane cyane iyo ari mu nshuti ze za hafi cyangwa mu muryango cyane cyane imbere yaba mama wabo. Mwene uyu ntajya arambirwa kuvuga agaciro umufitiye m’ubuzima bwe.

[kwamamaza]

Ese wowe mukobwa ujya ubikora?
Ese wowe muhungu bajya babigukorera cyangwa haraho ujya ubibona? Umwanya ni uwanyu ngo muduhe ibitekerezo.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*