Uyu wahoze ari perezida w’Uburusiya ariko ubu akaba akuriye akanama ngishwanama mu by’umutekano mu Burusiya yitwa Dimitri Medvedev kuwa gatatu yavuze ko bikwiriye ko perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky igihe kigeze ngo yicwe, ibi yabitangaje nyuma yuko Uburusiya buvuze ko Ukraine yagerageje igitero cyibasiye inyubako perezida Putin akoreramo ndetse atuyemo ya Kremlin.
Bivugwa ko iki gitero ubwacyo cyari kigamije guhitana perezida w’Uburusiya ariko Uburusiya bukaza kuburiza icyo gitero cyari cyakozwe na Drone za Ukraine. Nyuma yibyo rero Medvedev yagize ati: “nyuma y’iki gitero cy’ubwiyahuzi ubu ntayandi mahitamo dusigaranye uretse kurimbura Zelenskiy ndetse n’agatsiko ke”
Uburusiya bwatangaje ko Drone ebyiri za Ukraine zaturikiye hejuru y’inyubako ya Kremlin, ariko kandi iki gitero ngo cyaburijwemo ariko Uburusiya buhita butangaza ko ari igikorwa cy’ubwiyahuzi kandi cyateguwe kigamije guhitana ubuzima bwa perezida w’Uburusiya. Ibi rero byanatumye abagize inteko ishinga amategeko mu Burusiya basaba ko guverinoma ya Kyiv (Ukraine) yose yarimburwa mu maguru mashya.
Nyuma yiki gitero byihuse Ukraine yahise yihutira kwiregura ivuga ko bari kuyibeshyera ko ntaho ihuriye nibyabaye, abayobozi ba Ukraine bavuze ko ari igitero cyateguwe n’Uburusiya ubwabo bugamije kwiyenza ngo bubone uko busenya Ukraine
Umwe mu bayobozi mu Burusiya we yanagiye kure asaba abayobora igihugu cye gukoresha intwaro zikaze zashobora kurimbura ubutegetsi bwa Ukraine mu buryo bwihuse.