spot_img

Uwakatiwe igihano cyo gupfa byarangiye yishwe mu gikorwakidakunda kubaho kenshi. Irebere uko byari bimeze.

- Advertisement -

Uyu mugabo ukomoka muri leta ya Texas muri America, yahamwe n’icyaha cyo gushimuta, gufata ku ngufu ndetse no kwica uwari umukobwa w’imyaka 18, uyu nawe yaraye yishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, nubwo byabanje kugorana mbere y’iki gikorwa.

Uyu mugabo witwa Ramiro Gonzalez wari ufite imyaka 41 byatangajwe ko yapfuye mu masaha ya 06:50 z’umugoroba muri Texas ni nka saa 01: 50 z’Ijoro ku isaha ya Kigali. Uyu yishwe hakoreshejwe urushinge rwica ruba rukubiyemo imiti yica, akaba yishwe ku bw’icyaha cyo kwica Bridget Townsend mu mwaka wa 2001.

- Advertisement -

Uyu ubwo yicaga nyakwigendera muri 2001 ngo umubiri we ntiwigeze uboneka ahubwo waje kuboneka ubwo Gonzalez yajyaga kwerekana aho byabereye ndetse ari naho yasize nyakwigendera hari hashize umwaka amwishe. Uyu kwicwa kwa Gonzalez kugira ngo arangize igihano cy’urupfu yakatiwe, byabaye n’ubundi ku munsi w’amavuko wa nyakwigendera bridget wishwe n’uyu mugabo.

- Advertisement -

Mbere yuko yicwa Ramiro Gonzalez nta byinshi yavuze uretse gusaba imbabazi umuryango w’uwiciwe aho yagize ati: “sinzi amagambo nabivugamo, agahinda nateye mwebwe mwese, ububabare mwagize, ibyo nabatwaye ntashobora kugarura aka kanya, gusa ndibaza izi mbabazi haraho ziri bubakora namwe mukambabarira mu mitima yanyu.”
Yakomeje agira ati: “nakomeje gusenga cyane kugira ngo byibuze mwe muzagire uwo mutima ubabarira, sibyo gusa nifuza igihe kinini ko nazabona uyu mwanya wo kubasaba imbabazi, mwese mbafitiye umwenda ukomeye mu buzima bwange ndetse nizeye ntashidikanya ko umunsi umwe muzambabarira”

Akimara kuvuga ibi bahise bamukubita urushinge rurimo umuti ikinyabutabire cya pentobarbital gikomeye cyane byafashe umunota umwe gusa ahita apfa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles