spot_img

Uwari wakatiwe igihano cy’urupfu byarangiye agizwe umwere abantu bifata ku munwa.

- Advertisement -

Mu myaka ikabakaba 20 ishize umugabo yari yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yuko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwica umuntu, gusa uyu mugabo ubu yararekuwe nyuma yuko uwo agizwe umwere nyuma yiyo myaka yose.

Jesse Johnson yatawe muri yombi mu 1998, yafunzwe akekwaho kwica umuntu abanje kumukubita bikomeye mu rugo rwa nyakwigendera ruherereye Oregon muri America. Nyamara Jesse we kuva ku munsi wa mbere yagiye avuga ko arengana ndetse akavuga ko atigeze agera naho nyakwigendera yiciwe ubwo byabaga.

- Advertisement -

Nyamara kwiregura kwe ntacyo byamaze kuko byarangiye akatiwe urwo gupfa mu mwaka wa 2004, uyu akimara gukatirwa yagumishijwe muri gereza maze ategereza ko umunsi we kwicwa uzagera nkuko bigenda no ku bandi. Muri 2011 guverineri yashyizeho amabwiriza y’uburyo igihano kizashyirwa mu bikorwa byasobanuraga ko bwanyuma na nyuma itariki yo kwicwa yari igiye gushyirwa ahagaragara.

Uyu mugabo bitewe nuko yari yamaze kwiheba yari yanze no kujuririra igihano cy’urupfu ngo arebe ko wenda yanagabanyirizwa agahanishwa gufungwa aho kwicwa. Icyakora yakomeje gutegereza igihe azicirwa kugeza muri 2021 ubwo urukiko rwongeraga kuvuga ko rukuyeho igihano cy’urupfu kuruwo mugabo. Ibi ngo byatewe nuko ubushinjacyaha bwananiwe kuvugisha umuntu wari uturanye na nyakwigendera bavugaga ko ariwe wabonye Jesse asohoka mu rugo rwa nyakwigendera ubwo yapfaga.

- Advertisement -

Sibyo gusa kandi kuko ubushinjacyaha bwananiwe no kwerekana akamenyetso na kamwe gashingiye ku buhanga, kerekana ko koko Jesse yari ari aho nyakwigendera yiciwe. Muriki cyumweru nibwo urukiko rwemeje ko Jesse Johnson agomba kurekurwa kuko kugeza nubu babona nta mpamvu nimwe akwiriye gukomeza gukurikiranwa kuko mu myaka yose ishize habuze ibimenyetso bimuhamya icyaha cy’ubwicanyi.

Ibyo rero byatumye uyu mugabo ahita arekurwa nyuma y’imyaka irenga 20 ari muri gereza.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles