Uyu mubyeyi amara ye yarasohotse ajya hanze, agenda ayaziritse igitenge.

Umubyeyi utuye mu murenge wa Zaza wo mu kareree ka Ngomo, agowe n’ubuzima dore ko amara ye ari hanze.

Avuga ko mu kugenda agenda yijyejyesereye kandi yahambirije ho igitenge dore ko amara ye yosohotse akajya hanze.

Asobanura ko ari uburwayi amaranye imyaka itandatu, ko bwatewe n’ibibyimba yagize mu nda, aho yaje koherezwa ku bitaro bikuru bya kaminuza CHUK. bamubaze ibyo bibyimba amara ye nti yasubira mu nda.

Uyu mubyeyi akomeza asobanura uburwayi bwe ko abaganga bagiye bamuha amagahunda agiye atandukanye ariko ntibamuvure.

Ati “nyuma yo kubagwa ibibyimba mu nda amara akanga gusubirayo abaganga bajyiye bampa amagahunda atandukanye ariko ntibamvure”

Akomeza asobanura ko yanagiye kwivuriza kubindi bitaro, harimo ibya gahini ariko bikagenda byanga. Kugeza naho yagiye kwisuzumisha ko atarwaye Kanseli (Cancer) mu bitaro bya Butaro, aho basanze ari muzima, bakamubwira gusubira CHUK.

Ikibazo cye ukuntu giteye uyu mubyeyi ngo ari gusiragizwa mu mavuriro kanda nta mafaranga afite dore ko amasambu yayagurishije.

“Ejo bundi narwaye njya kwivuza ikibungo, Ikibungo banyohereza CHUK, CHUK nabo banyohereza Ikanombe ngeze Ikanombe naho bansubiza Ikibungo kandi mu byukuri nta bushozi amasambu naragurishije” asobanura umunyamakuru wa TV1 dukesha iyi nkuru.

Uyu mubyeyi avuga ko ari uburangare bwa baganga ba CHUK bamubaze nabi, dore ko nta bitaro bya mwakira, ko aho agiye hose bamubwira ko batamuvura atari bo bamubaze.

Dr Hategekimana Theobald umuyobozi w’ibitaro avuga ko uyu mubyeyi yazaza yitwaje randevu (rondz vous) yahawe n’ibitaro bya karere yivurizamo, akaza  bagasuzuma ikibazo cy’uyu mubyeyi.

[kwamamaza]

Icyufuzo cy’uyu mubyeyi n’uko yabagwa agasubizwamo amara bundi nawe akagira amahoro.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*