spot_img

Uyu mugabo afite abahungu babiri bakina umupira i burayi, ariko nanubu kuriwe no kubona icyo kurya biracyari inzozi. Ubuzima bwe burababaje.

- Advertisement -

Ni kenshi usanga ababyeyi benshi bifuza ko abana babo batera imbere ndetse bakabona amafranga menshi. Ibi nukubera ko ababyeyi benshi cyane abataragize amahirwe yo kubona amafranga baba batekereza ko abana babo nibaba abakire, nabo bazabafasha kubaho neza. Ndetse kenshi ninako kenshi bigenda kuko mubihugu byinshi cyane ibya Africa, ugize amahirwe yo kugira icyo ageraho abanza kuzamura ababyeyi be, nubwo bitaba kubantu bose.

Muzehe Noah Wanyama akomoka muri Kenya ndetse akaba ari n’umubyeyi ubyara abagabo babiri bamenyekanye cyane ku isi kubera gukina umupira w’amaguru ndetse bakaba barasaruyemo ama miliyoni menshi. Abo basore nuwitwa Victor Wanyama wakinnye mu makipe menshi yo mu bwongereza ndetse na McDonald Mariga wamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikipe ya Inter Milan m’Ubutaliyani. Gusa se waba bakinnyi babiri avuga ko mu gace akomokamo ka Busia ntamuntu numwe wemera ko ariwe se waba basore babiri b’ibihangange bitewe nukuntu uwo musaza abayeho nabi.

- Advertisement -

Uyu musaza Noah Wanyama abayeho ubuzima bushaririye cyane bwuzuyemo ubukene ndetse nanubu abaturanyi be, bageze naho bashidikanya ko ariwe se wabo basore koko. Aba basore uko ari babiri bakinnye mu makipe akomeye ndetse azwi ku isi, uvuze amakipe nka Celtic Glasgow muri Ecosse, Tottenham na Southampton mu bwongereza uhita wumva umupira wo ku rwego rw’isi, aya makipe yose tuvuze Victor Wanyama yayakinnyemo ahembwa agatubutse. Uvuze kandi amakipe nka Real Sociedad muri Espanye, Inter Milan na Parma zo mu butaliyani nayo n’amakipe akomeye ndetse McDonald Mariga aya yose nawe yayakinnyemo, ahembwa menshi.

- Advertisement -

Wanyama kuri ubu akina muri Canada aho ahembwa ibihumbi 62000 byama pound (angana na miliyoni hafi 62 Rwf) buri cyumweru. Wumvise aya mafaranga ahembwa wakeka ko se abayeho nk’umwami, gusa nubwo ayahembwa se ntakintu na gito abonaho ndetse nawe abyumva ku maradiyo ko umuhungu we ahembwa ako kayabo kose, ariko ntarabona umusaruro wabyo.

Uyu musaza ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko mu buzima bwe bwose yabayeho mu maboko ye, ariko akagerageza kubaho ubuzima buciriritse kugira ngo iminsi ikomeze kwicuma. Umurebye ndetse ukanareba imyambaro yambaye, ubona neza ko ari umuntu usanzwe ubayeho nk’abandi bakene bose. Uyu musaza avuga ko umunsi kuwundi yumva abantu bibaza niba koko ari se w’ibyamamare kenya igenderaho, abandi bakabihakana.

Ingingo nkiyi yakomeje kujya igaruka mu ba star bo mubihugu bitandukanye aho usanga umuntu ari umukire ariko yarirengagije ababyeyi be, cyangwa se abavandimwe be. Akaba yapfusha ubusa amafranga menshi bene nyina cyangwa ababyeyi be bicira isazi mu jisho. Byavuzwe cyane kuri Diamond Platnumz umuhanzi ukomeye muri Africa yirengagije se, ariko we aza gusubiza ko impamvu yirengagije se ariko nawe yamutanye na nyina akiri umwana. Icyakora burya impamvu yose yaba ntacyagombye gutuma umubyeyi wawe yandagara kabone nubwo ntakeza yaba yaragukoreye ariko ukwiye no kwibuka ko byibuze yakubyaye.

Ese wowe iyi ngingo uyivugaho iki?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles