spot_img

Uyu mugabo ibyo yariye byatumye igitsina gihinduka igufa. Irebere nawe…

- Advertisement -

Iyi si ibaho ibintu byinshi cyane, ariko hari inkuru nyinshi umuntu yumva agatungurwa cyane. Uyu mugabo yerekeje kwa muganga agiye kwivuza imvune ariko ibyo yabonye ni agahumamunwa.
Hari muri 2019 ubwo uyu mugabo utarashatse ko batangaza amazina ye ku karubanda yagiye kureba muganga, ni nyuma yuko yari amaze kugwa ariko akumva ntamerewe neza agakeka ko yavunitse, gusa uyu yaguye mu kantu ubwo muganga yamutangarizaga ko ubugabo bwe buri kugenda buhinduka igufwa.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yagannye ibitaro mu mujyi wa New York uyu we yumvaga ko byanze bikunze agiye kwisuzumisha byimbitse maze akamenya icyo yabaye kuko ivi rye ry’ibumoso ryari riri kumurya cyane, ni nyuma yuko yari yaguye hasi kuko yari asanzwe yicumba inkoni. Uyu bitewe nuko yari abizi neza ko atigeze agusha umutwe hasi cyangwa se n’ikindi gice cyatuma amererwa nabi, yaje kumva mu ivi hamurya nibwo yaganaga kwa muganga birangira ageze mu cyumba cy’indembe.

- Advertisement -

Akigera kwa muganga dogiteri yabanje kureba mu cyuma ibice by’itako ryuwo mugabo ngo arebe ko yaba yagizemo imvune ikaba ariyo itera uburibwe mu ivi, gusa icyuma cya x-ray cyo cyagaragaje ibitandukanye cyane ndetse bitangaje kurusha uko buri wese yabikeka. Uyu mugabo wigeze kwivuza ubusinzi cyane yisanze afite uburwayi budasanzwe ariko kandi bubaye gacye cyane ku isi, ni uburwayi bwitwa “Penile Ossification” ubu ni uburwayi buza mu gitsina cy’umugabo cyose kigahinduka igufwa, ibi ahanini biterwa nuko imyunyu ya calcium iza muriki gice ikumiramo ndetse ikaba myinshi maze bikarangira igitsina cyose gihindutse igufwa.

- Advertisement -

Kuva ubuganga bwabaho mu mateka y’isi, ubu burwayi bumaze kugaragara mu bantu 40 gusa, icyakora uyu mugabo ngo ntakindi kibazo byamuteye ariko biri kugenda bikura umunsi ku wundi. Nta bundi burwayi kandi bamusanganye ndetse nta n’umuti bigeze bamuha, ubu umugabo araho ategereje ibizamubaho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles