Uyu mugabo niwe ufite telefone nyinshi ku isi, Amaze imyaka 20 azirundanya.

Uyu yitwa Sehabettin Ozcelik, bivugwa ko ariwe muntu wa mbere ku isi utunze telefone nyinshi ku isi. Uyu mugabo watangiye akora telefone mu myaka 20 ishize, kuri ubu amaze kwibikaho telefone zirenga 1000.
Gusa inyinshi muzo atunze nizimwe zo mu myaka ishize mbere yuko izigezweho (smartphones) zaduka.

Bivuze ko umusangana inyishi arizo ugomba gukanda aho gukora mu kirahure kugira ngo uhamagare cyangwa ukore ikindi kintu. Bwana Ozcelik atuye mugace kitwa Van mu gihugu cya Turkiya, avuga ko nubu agikomeje kubika telefone umunsi kuwundi nubwo anazikora izapfuye ariko ntibimubuza kugura zimwe murizo akazigumana.

Igitangaje kurusha aha nuko ngo uyu yahoze atunze telefone zirenze izo afite uyu munsi, ariko umunsi umwe abajura bakaba barinjiye mu nzu ye bakamwiba telefone zigera kuri 700. Gusa ntibyamuciye intege ngo yongeye kwegeranya ubushobozi ashaka izindi kugeza ubwo kuri ubu afite icyumba cyuzuye telefone gusa.

Uyu mugabo yagize ati: “natangiye ibintu byo gukanika telefone kuko nabikundaga cyane, umunsi umwe rero nafashe umwanzuro wo gutagira ububiko bwa telefone kuko niyumvishaka ko zimwe muzo nakundaga zishobora kuzacika mu gihe cya vuba. Telefone mfite murugo zose ni nzima, zirakora neza, gusa ntabwo zigisohoka ku isoko.

Muri telefone atunze harimo izo yaguze ndetse hakabamo nizo yahawe nabantu batari bagikoresha, muri telefone atunze harimo iza kera ari nazo nyinshi ndetse hakabamo nizubu, hari nizo afite zihenze cyane kugeza ubwo bashatse no kumugurira zimwe murizo ariko we akabyanga.

[kwamamaza]

Gusa uyu avuga ko “nubwo bigoye gutunga telefone zingana gutya zikagumana ubuzima bwazo bigoye ariko we avuga ko azakora ibishoboka byose akazitaho kuburyo bushoboka, kuburyo zizakomeza kumera neza.

VIDEO WAREBA