spot_img

Uyu mugabo ujya gusa na Messi yarabyitwaje none abagore b’abandi yarabamaze, Amaze kuryamana n’abarenga 20 baziko ari Messi wa nyawe.

- Advertisement -

Uyu mugabo ukomoka muri Iran kugira ngo umutandukanye na Messi bisaba kubanza gufata amafoto yabo bombi, uyu mugabo kandi udasanzwe umunsi kuwundi akora ibishoboka byose kugira ngo akomeze kumera nka Messi, kuva ku myambaro, ku musatsi ndetse n’igihagararo burigihe aba yikoraho ngo abantu bakomeze kumwitiranya na Messi, ibyo rero byanamubyariye umusaruro kuko byamuzaniye igikundiro bituma abagore bamuyoboka.

Yitwa Reza Parastesh akomoka muri Iran, aherutse kwivugira ko we amaze kuryamana n’abagore 23 bose ariko nyuma aza kwamaganwa n’ubuyobozi buvuga ko ibyo bintu yakoze ataribyo. Byose ubundi byatangiye ubwo se w’uyu musore yamusabaga kwifotoza yambaye umwenda Messi yambaraga muri Barca wa nimero 10. Iyi foto bakimara kuyishyira kumbuga nkoranyambaga yarasakaye bikomeye ndetse abantu bahita bamwita Messi w’igicupuri (Fake Messi) bitewe nukuntu yasaga na Messi cyane.

- Advertisement -

Uyu musore abonye ko abantu batangiye kumwitiranya na Messi yanatangiye kwiyogoshesha neza nka Messi ndetse atereka n’ubwanwa nk’ubwe, ibyo byatumye abantu batangira kumukunda byisumbuyeho ndetse no gushaka kumenya byinshi kuri we. umunsi kuwundi uyu musore yatangiye kuba umu star ndetse abafite ubumenyi bucye kuby’umupira cyane cyane ab’igitsina gore batangira kumwirukaho kubera kudasobanukirwa.

Uwo musore nawe rero ntiyazuyaje yahise abahukamo atangira kuryamana nabo, kugeza ageze muri 23 bose baryamana nawe baziko ari Messi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles