spot_img

Uyu mugabo wahoze atunze miliyari ubu acuruza ibitabo ku muhanda. 

- Advertisement -

Uyu mugabo yitwa Richard Kioko Kiundi, usanzwe azwi ku izina rya “Duke of Emali” cyangwa se igikomangoma cya emali, uyu yakuriye mu buzima busanzwe ariko aza kugira amahirwe ajya kwiga muri kaminuza nziza ndetse aza kuyisoza ndetse ahita abona akazi keza ko gukora icungamutungo. Uyu yaje gutitiza isi ndetse aza kuba ikimenyabose.

Mu magambo ye uyu mugabo yavuze ko arangije amashuri akazi yagatangiye bisanzwe muri leta ndetse bamuha amafaranga asanzwe y’umuntu urangije kaminuza, gusa umunsi umwe yaje guhura n’ibintu atigeze atekereza na rimwe maze ahura n’umugabo wamuhinduriye ubuzima bw’iteka kuko yahise abona akazi kamuha umushahara ukubye inshuro enye.

- Advertisement -

Yagize ati: “nahembwaga ibihumbi 4500 by’amashiringi ya kenya, nabonye akazi gashya kampemba ibihumbi 18000” icyo gihe uyu mugabo yahise abona akazi mu ruganda rwa Toyota ishami ryayo ryo muri Kenya, uyu ntibyatinze kuko yahise aba umuyobozi muri urwo ruganda kuko yahise aba umuyobozi ushinzwe ibikorwa. Gusa naho ntiyahatinze kuko yahise ajya gukora mu ruganda rukora ibitembo by’amazi ruzwi nka Kenya Pipeline. Uyu yabonye amafaranga mu gahe gato gashoboka kuburyo yari yaramaze no gushinga urugo, akagura inzu nziza ndetse n’imodoka eshatu. Sibyo gusa abana be yabajyanye kwiga mu mashuri ahenze.

Gusa ibintu byaje guhindura isura muri 2013 ubwo uyu mugabo yamenyeshwaga ko arwaye indwara ikomeye ya stroke ndetse ubwo ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Icyo gihe yaravuwe asubira murugo akeka ko ibintu bigiye mu buryo ariko siko byagenze kuko nyuma y’amezi macye yarongeye ararwara ndetse ubwo bamusangamo ikibyimba gikomeye ku gifu ndetse kikaba cyari kanseri ku gifu n’ubundi. Bitewe nuko yari yaramaze gusezera akazi agashinga ubucuruzi bwe ku giti cye, akimara kurwara yahise agurisha ibyo yakoraga amafaranga atangira kuyatanga mu kwivuza.

- Advertisement -

Sibyo gusa yakomeje kwivuza imitungo imushiraho, kugeza naho asigarira aho ahubwo ajya mu madeni, icyakora yagize amahirwe aravurwa kanseri irakira ariko nanubu avuga ko akiri mu myenda ikomeye cyane. Uyu yahise yandika igitabo yise “through the wilderness of life” (igikoombe cy’ubuzima)

Uyu yahise anigira inama yo kugurisha ibitabo ku muhanda ndetse ubu byibuze yishimira ko akuramo amafaranga amutunga nubwo yemeza ko adashobora kubyazamo amafaranga angana nayo yahoranye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles